Urukiko rwa EALA rwatesheje agaciro ubujurire bw’Uburundi bwasabaga ko Umunyarwanda Martin NGOGA akurwa ku buyobozi

4,498
Kwibuka30

Urukiko rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rwatesheje agaciro ubujurire bwa guverinoma y’u Burundi yaregeye itorwa ry’umunyarwanda Martin Ngoga ku mwanya w’umuyobozi w’inteko ishinga amategeko y’uyu muryango(EALA).

Mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize wa 2019 urwego rw’ibanze rw’uru rukiko rwatesheje agaciro ikirego cya leta y’u Burundi cyavugaga ko Martin Ngoga yatowe bidakurikije amategeko.

Leta y’u Burundi yashyikirije ubujurire bwayo mu kwezi kwa munani umwaka ushize wa 2019 nk’uko bigaragazwa n’inyandiko z’uru rukiko.

Inyandiko z’uru rukiko zigaragaza ko leta y’u Burundi yajuririye uwo mwanzuro ivuga ko urwego rw’ibanze rw’uru rukiko “rwibeshye mu mategeko ntirubone ko ukuriye EALA yatowe hirengagijwe ingingo ya 51(1) igena imikorere y’inteko rusange y’uwo muryango”.

Kwibuka30

Uyu munsi uru rukiko rwatangaje ko ubujurire bw’u Burundi bwateshejwe agaciro ku bwiganze bw’abacamanza bane kuri umwe.

Mu iburanisha ry’umwaka ushize Bwana Nestor Kayobera uhagarariye u Burundi, yari yavuze ko amatora Martin Ngoga yatorewemo, yabaye intumwa z’u Burundi na Tanzania muri iyi Nteko zidahari.

Bwana Kayobera, yari yavuze ko iryo tora ryanyuranyije n’amahame agenga umubare w’abatora uwo muyobozi n’amahame agenga uyu muryango w’ibihugu. Yasabaga ko amatora asubirwamo.

Martin Ngonga yatorewe kuyobora inteko ya EALA mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2017. Uyu mwanya usimburanwaho n’ibihugu bigize umuryango wa EAC buri nyuma y’imyaka itanu.

(Ramadhan HABIMANA)

Leave A Reply

Your email address will not be published.