Urukiko rwanzuye ku bujurire bwa Victoire Ingabire

197
kwibuka31

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye runatesha agaciro ubusabe bwa Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha bitandatu birimo icyo kugirirana nabi ubutegetsi buriho, rutegeka ko akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ingabire Victoire yari yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwagaragaje ko adafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko nk’uko we yabivugaga.

Icyo gihe Ingabire yari yareze Ubushinjacyaha agaragaza ko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ngo kuko iminsi 30 y’agateganyo yari afunzwe yarangiye, Ubushinjacyaha bukamuregera urukiko yararenze.

Icyo gihe Urukiko rwagaragaje ko ibivugwa na Ingabire Victoire Umuhoza nta shingiro bifite ngo kuko umunsi wa nyuma muri iyo 30 yo gufungwa by’agateganyo wageze ari ku Cyumweru kandi utari umunsi w’akazi.

Rwagaragaje ko kuba Ubushinjacyaha bwaratanze ikirego ku munsi ukurikiyeho bikurikije amategeko kuko ubusanzwe umunsi utari uw’akazi utabarwa.

Ingabire Victoire ntabwo yanyuzwe n’icyo cyemezo kuko yagaragazaga ko iminsi yose ikwiye kubarwa hatitawe ku minsi y’akazi cyangwa itari iy’akazi, yongera kukijuririra mu rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge asaba ko yarekurwa by’agateganyo.

Kuri uyu wa 8 Nzeri 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwe, rutegeka ko Ingabire Victoire Umuhoza akomeza gufungwa by’agateganyo, rushimangira ko ibyakozwe bishingiye ku mategeko.

Kugeza ubu Ingabire Victoire Umuhoza yamaze kuregerwa Urukiko Rukuru kugira ngo aburanishwe ku byaha akurikiranyweho, abyiregureho ndetse anasabirwe ibihano.

Uyu mugore wiyita umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyo kwigaragambya.

Mu iburanisha rye rya mbere yari yasabye ko urubanza rusubikwa ariko ahita anihana Inteko y’Abacamanza yamuburanishaga ngo kuko ari yo yategetse ko akurikiranwa n’Ubushinjacyaha.

Ingabire yavuze ko abona iyo nteko yaramaze gufata uruhande, bityo ko yifuza indi nteko igomba kumuburanisha.

Icyo cyifuzo cya Ingabire Victoire kiracyasuzumwa n’Urukiko, hasigaye kuzatangazwa umwanzuro n’itariki yo gusubukuriraho urubanza.

Comments are closed.