Urukiko rwanzuye runategeka ko Emmanuel Gasana afungwa iminsi 30 y’agateganyo

2,727

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2023, Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare, rwategetse ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Urukiko rwemeje ko kubera impamvu zikomeye zituma CG (Rtd) Gasana, akekwaho ibyaha yakurikiranwa afunze by’agateganyo iminsi 30, kugira ngo iperereza rikomeze.

Urukiko rusanga kuba CG (Rtd) Gasana yarabaye umusirikare ukomeye akabona n’ipeti risumba ayandi muri Polisi y’Igihugu, hari impungenge ko arekuwe yabangamira iperereza kubera ubumenyi afite mu kuriyobora ndetse n’igitinyiro afite muri rubanda.

Tariki 10 Ugushyingo 2023, nibwo yagejejwe mu Rukiko aburana ifunga n’ifungura ry’agateganyo, ku byaha bibiri akurikiranyweho byo kwaka no kwakira indonke n’icyo kwitwaza ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite.

Ubushinjacyaha bumushinja ibyaha bibiri aribyo, icyaha cyo kwaka no kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite, ibyaha byose yahakanye.

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko ibyaha akekwaho yabikoze mu mwaka wa 2022, ubwo yari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, aha akazi rwiyemezamirimo Karinganire Eric, nyiri kompanyi Akagera BTC, akazi ko kumushakira amazi yo kuhira umurima we uherereye mu Mudugudu wa Rebero, Umurenge wa Katabagemu.

Uyu ngo yakoze imirimo ihanywe n’Amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 48 (48,000,000) ariko ntiyishyurwa.

Mu kwiregura, CG (Rtd) Gasana, yavuze ko atigeze amuha akazi ahubwo uwo wari umushinga w’abaturage b’Umudugudu wa Rebero, ahubwo yashakiye amazi mu isambu ye kubera ko ariho yabonye hegereye ipoto y’umuriro w’amashanyarazi yari kwifashishwa, mu kuzamura amazi mu butaka.

Ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ko ngo aramutse arekuwe yabangamira iperereza rigikorwa, kuba ibyaha ashinjwa birengeje igihano imyaka ibiri (2) y’igifungo no kuba yatoroka Igihugu.

Ni mu gihe abamwunganira, bavugaga ko umukiriya wabo atakwiha igihano cyo guhunga Igihugu n’imirimo yakoze kuva ku rugamba rwo kubohora Igihugu. Ikindi babwiye Urukiko ni uko kuba arwaye byasuzumwa nk’impamvu ikomeye ituma adafungwa, hagamijwe kurengera ubuzima bwe ndetse banasaba ko harebwa ku ngwate yatanzwe n’umuryango wa Dr. Kamugundu David nk’umwishingizi.

Naho kuba yabangamira iperereza, basabye ubushinjacyaha gushyiraho amabwiriza y’ahantu atagomba kurenga ariko akaburana ari hanze.

Uregwa ntiyagaragaye mu rukiko, ariko nk’uko byagenze ubwo yagezwaga mu rukiko bwa mbere aburana ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, abantu bari benshi mu cyumba cy’iburanisha ndetse bakimara gusoma umwanzuro benshi wabonaga babaye bigaragara ko batishimiye icyemezo cy’urukiko.

Comments are closed.