Urukiko rwasubitse urubanza rwa Cyuma Hassan umaze amezi arenga abiri afunze

8,146
Kwibuka30

Urubanza rwa Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan wagombaga kuburana mu bujurire ku rubanza rwe kubera igihano yakatiwe cy’imyaka irindwi, rwasubitswe kuri uyu wa 10 Mutarama 2022 mu Rukiko rw’Ubujurire.

Mu iburanisha riheruka yahamijwe ibyaha bine birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, icyo kwiyitirira umwuga, icyo kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’ubutegetsi n’icyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo.

Nyuma yo kubihamywa, urukiko rwamukatiye imyaka irindwi y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda nubwo kimwe muri byo (gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo) cyavanwe mu mategeko mu 2019.

Ubushinjacyaha bwahise bujuririra umwanzuro w’urukiko busaba ko yagikurwaho ariko ibindi byaha bitatu yahamijwe n’ibihano ntibihinduke. Ku rundi ruhande Niyonsenga Dieudonné na we yari yajuririye icyemezo cy’urukiko.

Niyonsenga avuga ko yajuririye icyemezo cy’urukiko kubera ko yahanishijwe amategeko y’ikigo kitakibaho ari cyo Media high Council no kuba urukiko rutaratesheje agaciro ikirego cy’ubushinjacyaha kuko yahanishijwe icyaha kitakiri mu itegeko.

Hari kandi kuba urukiko rwaramuhamije icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano rushingiye ku bisobanuro bitari byo byahawe umwuga wo kuba umunyamakuru ndetse no kuba urukiko rwarategetse ko afatwa bityo bigakorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ku bagiye gushyira mu bikorwa icyo cyemezo.

Uko urubanza rwagenze

Ni urubanza rwatangiye rukerereweho amasaha atatu n’iminota 55 bitewe n’uko ikoranabuhanga ritari rimeze neza i Mageragere.

Cyuma Hassan wari wasabye ko yaburanishwa ari mu rukiko, hahise hashakwa uburyo yapimishwa Covid-19 kugira ngo agezwe mu Rukiko rw’Ubujurire ku Kacyiru.

Kwibuka30

Yagejejwe mu rukiko acungiwe umutekano mu buryo budasanzwe n’abakozi b’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa baherekejwe n’umukozi ushinzwe iperereza muri urwo rwego, Mugisha James.

Amaze gusomerwa ibyo Ubushinjacyaha bwashingiyeho bujurira, yahise avuga ko mbere yo kuburana afite inzitizi.

Yagaragaje ko harimo kuba gereza afungiwemo itarigeze imwemerera gusubiza ubushinjacyaha kandi umwanzuro yarawuteguye.

Yakomeje ati “Mfite impamvu z’ubuzima nkomora ku hantu mfungiye. Muri gereza nagezeyo banjyana ahantu hameze nko mu mwobo kuko binsaba kumanuka nibura escalier 24. Kuba mfungiye ahantu n’inyamaswa itafungirwa nibaza impamvu njyewe ufungiwe inyandiko mpimbano mfungirwa ahantu nk’aho kandi hari abantu bahekuye igihugu ariko bafunzwe mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Yasabye urukigo ko yahabwa umwanya akabanza kuzuza umwanzuro we usubiza ubushinjacyaha ndetse kurekurwa by’agateganyo.

Me Gatera Gashabana yavuze ko bafite inzitizi n’ibibazo by’ibanze byakagombye gukemurwa. Ati “Turumva ari ibintu by’ingenzi ku bijyanye n’uburenganzira bw’uregwa kuba yaburana ari hanze. Ntibibujije ko urukiko rwabisuzuma.”

Uhagarariye Ubushinjacyaha, Mukunzi Faustin yavuze ko ntacyo yavuga ku bijyanye n’inzitizi yatanzwe cyane ko itari yashyizwe muri système y’iburanisha ku gihe bityo ko bahabwa umwanya bakabanza kuyigaho no kugira icyo bayivugaho.

Perezida w’Inteko iburanisha yasabye Me Gashabana na Cyuma Hassan kongera kuganira bagakora umwanzuro umwe ukazaba wageze muri système bitarenze ku wa 15 Mutarama 2022 kugira ngo impande zose zizagire icyo zibivugaho.

Urubanza rwahise rusubikwa rukazasubukurwa ku wa 25 Mutarama 2022.

(Src: Igihe.com)

Comments are closed.