Urukiko rwategetse ko urubanza rwa Prince Kid ruburanishwa mu muhezo.

6,898
Kwibuka30

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro  rwanzuye ko urubanza rwa Ishimwe Dieudonne uzwi nka Pince Kid wateguraga Miss Rwanda rubera mu muhezo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, nibwo Prince Kid yongeye kwitaba urukiko, mu kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Amakuru agera mu itangazamakuru ni uko Ishimwe Dieudonné yagejejwe ku rukiko saa 7:30 mbere y’uko itangazamakuru rihagera, akajyanwa mu kumba gacunzwe cyane n’abashinzwe umutekano.

Ubushinjacyaha bwasabye inteko iburanisha ko urubanza rubera mu muhezo, kubera impamvu z’umutekano w’abatangabuhamya.

Kwibuka30

Ishimwe Dieudone yanze ubusabe bw’umushinjacyaha bwo Kuburana mu muhezo, ngo kuko ibyaha aregwa byatangarijwe abanyarwanda bose, kandi bagomba kumenya uko urubanza ruri kugenda.

Ishimwe Dieudonné yakomeje abwira inteko iburanisha ko ibikubiye muri dosiye ye abona nta mpamvu zirimo zatuma urubanza rubera mu muhezo.

Yunzemo agira ati “Kubera izina ryanjye ryashyizweho icyasha, abanyarwanda bagomba kumenya uko ikirego giteye.”

Urukiko rwahise rwanzura ko itangazamakuru rihezwa, nta muntu wemerewe kugera mu cyumba cy’iburanisha, uretse Me Nyembo Emelyne wunganira mu mategeko Prince Kid.

Prince Kid akekwaho ibyaha 3 birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

 Ni ibyaha byakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Comments are closed.