URUKIKO RWO MURI AFRICA YEPFO RWATEGETSE KO KUBAKA INZU YA AMAZON BIHAGARARA

4,321
Kwibuka30

Urukiko muri Afrika y’Epfo rwategetse ko ibikorwa byo kubaka inzu yari kuzajya ikoreramo Amazon ikazaba ariho ishyira ishami ryayo muri Afrika bihagarara ku butaka abatanze ikirego bavuga ko ari butagatifu bitewe n’abahatuye.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko hari ikindi cyemezo cyari cyasohotse ku ya 18 Werurwe, 2022 cyemezaga ko uburenganzira bw’abaturage bahaturiye bugomba kuzubahirizwa. Nyuma y’aho nibwo urukiko rukuru rwabujije uwateguye umushinga gukomeza imirimo ikorerwa ahitwa Cape Town kugeza igihe habaye imikoranire myiza n’inama n’abasangwabutaka bahatuye.

Umucamanza Patricia Goliath yagize ati: “Iki kibazo kireba abasangwabutaka batuye muri kiriya gice cy’uburengerazuba .Uburenganzira shingiro bw’umuco n’umurage w’abasangwabutaka, cyane cyane abaturage ba Khoi na San First Nations, burageramiwe.

Kwibuka30
Uko aba koisan babagaho mbere muri Africa y’epfo

Ubu bwoko bw’aba ba Khoi n’aba San ni bo ba mbere batuye muri Afurika y’Epfo, aba nyuma bakazerera nk’abahiga mu myaka ibihumbi mirongo, naho abambere bakifatanya nabo nk’abashumba mu myaka irenga 2000 ishize. Bamwe mu babakomokaho bari banze iterambere rya River Club, aho Amazon yaba “inzu ikodeshwa” ariko ikaba ikubiyemo na gahunda ya hoteri, ibiro bicururizwamo hamwe n’amazu, kuko iri mu masangano y’imigezi ibiri ifatwa nk’izatagatifujwe. Iyo migezi ni Black na Liesbeck.

Ntabwo abantu bose bo mu bwoko bwa Khoi na San barwanyaga umushinga kuko mu babajijwe muri uru rubanza hari ababishyigikiye. Amazon ntabwo yitiriwe nkuwabajijwe, kandi isosiyete ntiyigeze isubiza imeri yoherejwe kugirango itange ibisobanuro byoherejwe kuko byabagezeho amasaha y’akazi yarenze.

Comments are closed.