Urukiko rw’ubujurire rw’I Paris rwanzuye ko KABUGA Félicien aburanishirizwa Arusha muri Tanzaniya

8,765

Urukiko rw’ubujurire rw’I Paris mu gihugu cy’Ubu faranga rwanzuye ko Kabuga Felesiyani ukurikiranyweho ibyaha bya genocide ajya kuburanishirizwa Arusha muri Tanzaniya.

Ahagana saa munani z’a manywa ku isaha y’I Kigali nibwo urukiko rw’ubujurire rw’I Paris mu gihugu cy’Ubufaransa rwagombaga gufata umwanzuro ku kifuzo cy’uruhande rw’abunganira Bwana Kabuga Félicien umukambwe w’imyaka 87 akurikiranyweho ibyaha bijyanye na genoside yakorewe abatutsi yo muri Mata 1994.

Ku ruhande rw’ubwunganizi, bwari bwasabye ko Kabuga yaburanishirizwa mu Buholande kubera ikibazo cy’ubuzima bwe butameze neza nk’uko byatangajwe n’abo kuruhande rwe, ariko none kuri iyi taliki ya 3 Kamena, urukiko rw’ubujurire rwateye utwatsi icyo kifuzo rutegeka ko Bwana Kabuga aburanishwa n’urukiko rwa Loni rwasigariyeho urukiko rwa ICTR ruri mu gihugu cya Tanzaniya mu mugi wa Arusha.

Ibyo bivuze ko hatagize igihinduka, Kabuga ashobora koherezwa muri Afrika, mu cyumba cy’urukiko hari huzuye abantu benshi bo ku mpande zombi, hariho abana ba Kabuga ndetse n’abandi bantu benshi bakurikirana inyungu z’abacitse ku icumu.

Bwana Kabuga wazanye mu kagari gataba abantu bafite integenke, yambaye n’agapfukamunwa, yasubijwe muri gereza ya Santé yo mu mugi w’I Paris. Kabuga ashinjwa ibyaha byerekeranye na genoside, harimo gutera inkunga genocide aho bivugwa ko ariwe watanze inkunga yo kugura imihoro na za najoro zakoreshejwe mu gutema abatutsi bicwaga, arongera kandi agashinjwa icyaha cy’ubufatanyacyaha, gukangurira abantu kwica abatutsi, ubwinjiracyaha, n’ibindi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.