Uruntu runtu hagati ya Perezida Macron na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani

220

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni bongeye kugaragaza kutavuga rumwe, biturutse ku kibazo cy’umusore w’Umufaransa wishwe na mugenzi we mu Mujyi wa Lyon.

Havutse intambara y’amagambo hagati ya Perezida Macron na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Quentin Deranque w’imyaka 23 wabarizwaga mu gice cy’abashyigikiye politike y’abakomeye ku bitekerezo bya kera (far-right) yishwe na mugenzi we badahuje ibitekerezo. Byabereye mu myigaragambyo mu Mujyi wa Lyon.

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni ni umwe mu bagize icyo bavuga kuri iki kibazo.

Yagize ati: “Ubu bwicanyi bwakozwe n’abo mu gice cy’abashyigikiye impinduka ni igikomere ku Burayi bwose.”

Giorgia Meloni asanzwe ari umwe mu banyapolitike b’i Burayi bakomeye ku bitekerezo bya kera, bivuze ko ari mu murongo umwe n’uyu musore wishwe. Ni mu gihe Perezida Macron we ari mu gice cy’abanyapolitike bashyigikiye impinduka.

Ku wa Kane tariki 19 Gashyantare 2026, Perezida Macron mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu Buhinde, yasubije Meloni, amusaba kwita ku bibazo biri mu gihugu cye, aho gutanga ibitekerezo ku biri mu Bufaransa.

Ati: “Buri gihe ntangazwa n’uburyo abantu badashyigikiye impinduka, badashaka gutekereza ku bibazo biri mu gihugu cyabo, buri gihe baba ari aba mbere mu gutanga ibitekerezo ku biri kuba mu bindi bihugu.”

Abajijwe niba aya magambo ari kuyabwira Meloni, Perezida Macron yagize ati :“Yego ni byo.”

Si ubwa mbere Perezida Macron na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani bagaragaje kutavuga rumwe. Mu bindi batumva kimwe harimo intambara yo muri Ukraine, ikibazo cy’abimukira cyugarije u Burayi ndetse n’imyitwarire ya Perezida Donald Trump.

src:igihe

Comments are closed.