Urupfu rwa Willy Ngoma rusobanuye iki muri iyi ntambara?

243

Nyuma y’aho amakuru akomeje kuvuga ko uwari umuvugiz wa gisirikare w’umutwe wa M23 arashwe na drones za FARDC, bamwe mu bakurikiranira hafi intambara yo muri Congo, baribaza icyo urupfu rwe ruvuze muri iyi ntambara.

“Ndarwanira ko Congo iba nziza kurushaho”, ni kimwe mu bisubizo yampaye ubwo duheruka kuvugana mu mpera z’Ugushyingo(11) gushize nongeye kumubaza impamvu we ubwe ari mu ntambara.

Igisirikare cya DR Congo (FARDC) cyemeje ko cyakoze ibitero muri centre ya Rubaya mu burasirazuba bw’iki gihugu ku wa kabiri “kigahitana” Willy Ngoma umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, nk’uko umunyamakuru wa BBC i Kinshasa abivuga.

Dusubiyeinyuma, mu Ugushyingo 2021 nyuma y’imyaka umunani M23 itavugwa, imirwano yongeye kubura mu misozi ya Chanzu na Runyoni munsi y’ikirunga cya Sabyinyo.

Icyo gihe ni umutwe wa M23 wari wongeye kwisuganya warwanaga na FARDC.

Mbere y’icyo gihe sinari nzi Willy Ngoma, kandi si abantu benshi nk’ubu bari bazi iri zina.

Guhera mu 2022 nibwo ‘Major’ Willy Ngoma umuvugizi wa M23 yatangiye kumvikana henshi mu binyamakuru.

Nk’akazi kanjye nk’umunyamakuru sinatinze kubona telephone ye, benshi twaherukaga iya Col Jean Marie Vianney Kazarama wahoze ari umuvugizi wa M23 kugeza ineshejwe kandi igacikamo kabiri mu 2013.

Amaze kumenyekana, Willy Ngoma yagiye yumvikana avuga ko yari muri M23 kuva mu 2012 nyuma yo kuva mu ishyaka rya UDPS ryashinzwe na Étienne Tshisekedi ubu rikuriwe n’umuhungu we Perezida Félix Tshisekedi.

Mu myaka micye ishize yanyoherereje amafoto ya cyera anyereka ko yahoze ari mu rubyiruko rw’imbere mu ishyaka UDPS, gusa BBC ntiyabashije kugenzura mu buryo bwizewe ibi yavugaga.

Bamwe mu b’imbere mu mutwe wa AFC/M23 ubu baremeza ko Willy Ngoma yishwe arashwe mu gitero cya drones z’ingabo za FARDC mu gace ka Rubaya ku wa kabiri mu gicuku. Amakuru ataremezwa neza aravuga ko bamwe mu bandi bakuriye uyu mutwe bari kumwe nawe harimo abakomeretse.

Umutwe wa M23 nturemeza kumugaragaro urupfu rwa Willy Ngoma, cyangwa se ngo uvuge neza uko byagenze muri ako gace karimo ibirombe leta ya Kinshasa iherutse kwegurira kompanyi z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro z’Abanyamerika.

Gusa mu gitondo ahagana saa kumi n’imwe ku wa kabiri, umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yanditse ubutumwa ku rubuga X avuga ko ibitero bya ‘drones’ “byarashe buhumyi” agace ka Rubaya “byica abasivile b’inzirakarengane”, abyita “icyaha ku nyoko muntu n’icyaha cy’intambara”.

‘Drones’ intwaro ikaze ya FARDC muri iyi ntambara

Kugeza ubu nta kirahamya neza ko ibitero Kanyuka yavuze ko byabaye saa 2h43 z’igicuku i Rubaya – urebye yabivuze nyuma y’amasa arengaho abiri bibaye – ari nabyo bitero byahitanye Ngoma wari ugeze ku ipeti rya Lieutenant Colonel muri uyu mutwe w’inyeshyamba.

Gusa niba ari muri ibyo bitero yaguyemo, ibyo byerekana ko cyaba ari igitero cyakoranywe ubushishozi n’amakuru.

‘Drones’ z’intambara zikoresha camera yereka abazikoresha bari muri kilometero zishobora no kuba amagana aho zigeze, mbere yo kurasa aho bashaka ko zirasa.

Mu ntangiriro z’uku kwezi Lawrence Kanyuka, yavuze ko M23 “yashwanyaguje” ikigo cyo ku kibuga cy’indege cya Kisangani cyateguraga indege za ‘drones’ zarasaga mu bice bigenzurwa na M23.

Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 kuri icyo gitero M23 yigambye, we yongeyeho ko “ubudahangarwa” bw’icyo kibuga “bwarangiye”, kandi ko izo ‘drones’ “ubu zizajya zirasirwa aho zituruka”.

Ariko ibitero bya ‘drones’ za FARDC ntabwo byahagaze, nyuma yaho ibindi bikomeye byakomeje kuvugwa mu duce twa Minembwe n’inkengero zaho muri Kivu y’Epfo, no mu bice bimwe bya Walikale, Masisi na Rutshuru muri Kivu ya Ruguru.

Kubasha kumenya neza aho umuvuguzi w’umutwe wa gisirikare aherereye – birashoboka ko atari wenyine – no kuharashisha ‘drones’ ntuhushe, bisaba amakuru ahagije n’ubuhanga mu gukoresha izi ndege nto cyane zikorerwa ahanini mu Bushinwa na Turkiya, zikoreshwa cyane mu ntambara zo muri ibi bihe.

Kuba Willy Ngoma yishwe n’igitero cya ‘drones’, gishobora kuba cyanakomerekeje cyangwa kigahitana n’abandi bari kumwe na we, ni ishusho y’ubukana bw’izi ndege muri iyi ntambara.

Mu gihe inkuru y’urupfu rwe irimo kuvugwa hose kuko ari we uzwi cyane, birashoboka ko benshi badafite amazina azwi barimo guhitanwa n’izi ndege, baba abasivile cyangwa abasirikare.

Ibitero by’izi ndege bimaze ukwezi gushize n’uku bivugwa cyane, bigaragaza imbaraga igisirikare cya FARDC cyashyize mu ntambara yo mu kirere.

Ibitero by’indege za ‘drones’ birimo kuvugwa mu gihe FARDC na yo mu mpera z’icyumweru gishize yashinje umutwe wa M23 – ivuga ko ufashwa n’ingabo z’u Rwanda, kuba ari wo utera ibirindiro bya FARDC.

Mu gihe impande zombi zikomeza gushinjanya gutangira ibitero no kurenga ku gahenge bumvikanyeho inshuro zirenze imwe mu myaka ibiri ishize, urupfu rwa Willy Ngoma rurongera gutuma ihurizo ry’amaherezo y’iyi ntambara rirushaho gukomera.

‘Quickly, quickly, quickly…’ Willy Ngoma yari nde?

Yari azwi nk’umuntu unenga cyane politike ya Perezida Tshisekedi, yakunze no kumvikanisha ko yari azi kuko yabaye muri UDPS.

ONU yafatiye Ngoma ibihano mu 2023 ivuga ko “akomeje kugira uruhare mu byaha by’ubugome” bikorwa na M23 birimo “ubwicanyi, gushimuta abantu, gusahura, kwinjiza abana mu gisirikare, ubucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

ONU yamushinjaga kandi “guha ishingiro no gutangaza ibijyanye n’ibitero M23 ikora” mu burasirazuba bwa DRC.

Mu gusubiza ku bihano n’ibirego bya ONU, Ngoma yavuze ati: “Ibyo ntacyo biturebaho, turi igisirikare cya rubanda, turwanira ko Abanyecongo babaho neza.”

Willy Ngoma (ibumoso) aramukanya na Brigadier General Emmanuel Kaputa (iburyo) w'ingabo za FARDC imbere y'abanyamakuru benshi barimo kubafotora
Brigadier General Emmanuel Kaputa w’ingabo za FARDC mu Ukuboza(12) 2022 ubwo M23 yashyikirizaga agace ka Kibumba ingabo zari zaroherejwe n’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC) kujya hagati y’impande zirwanaga ngo hashakwe igisubizo cya politike

Amasoko atandukanye avuga ko Ngoma yavukiye mu majyaruguru y’u Rwanda ariko afite inkomoko mu ntara ya Kongo-Central, ari naho yize amashuri y’ibanze akanakurira ahitwa Mbanza-Ngungu agace kari muri kilometero zigera mu 150 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru Kinshasa.

Amasoko atandukanye, arimo na ONU, agaragaza kandi ko yari ari mu kigero cy’imyaka irenga gato 50.

Ubuzima bwe bwite ntabwo yakundaga kubuvugaho, ariko bamwe mu bamuzi bavuga ko yari afite abana bane.

Nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Goma, mu mpera za Mutarama(1) ishize Ngoma yabonetse mu mashusho y’abacanshuro b’abazungu bafashwe na M23 arimo kubihaniza, ubundi bamuca imbere ku murongo bihuta ababwira ngo “quickly, quickly, quickly…” [vuba, vuba, vuba], mbere y’uko abo bacanshuro basubira mu bihugu byabo baciye mu Rwanda.

“Quickly, quickly, quickly…” yongeye kugaruka mu yandi mashusho yo mu mpera za Werurwe(3) ishize Ngoma yabonetsemo arimo kuramukanya no gutebya n’abasirikare ba Afurika y’Epfo bari baraje muri iyi ntambara mu ngabo za SADC bari bamaze igihe bagotewe ku kibuga cy’indege cya Goma, mbere y’uko basubira mu gihugu cyabo.

Ku munsi Willy Ngoma yambwiye ko arwanira ko “Congo iba nziza kurushaho” navuganye kandi n’uwari umuvugizi w’ingabo za leta Jenerali Majoro Sylvain Ekenge ngo atubwire icyo gihe ku byavugwaga na M23, ambwira ko “amaherezo” bagomba kwisubiza aho M23 yafashe “no gusubizaho ubutegetsi bwa leta”

(Inkuru ya BBC)

Comments are closed.