USA: Bidasubirwaho, Trump yahinduriye izina Minisiteri y’ingabo

450
kwibuka31

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasinye iteka rya Perezida ritegeka ko Minisiteri y’Ingabo izajya yitwa Minisiteri y’Intambara.

Ngo guhindura iri zina ni ukugira ngo Amerika ikomeze kugira intego no gusigasira imbaraga no gukomeza kubaka ubuhangange bwo gutsinda intambara.

Iri zina ni ryo iyi Minisiteri yahoranye nyuma yo gushingwa mu 1789, riza guhinduka mu 1947 nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi.

Trump yari aherutse guca amarenga yo guhindura iri zina, aho yavuze ko ryagejeje Amerika ku ntsinzi z’intambara yagiye irwana.

Ati “Abantu bose bakunda uburyo twagize intsinzi mu mateka yacu, mu gihe Minisiteri y’Ingabo yitwaga Minisiteri y’Intambara.”

Gusa iri zina rizemezwa binyuze mu Nteko Ishinga Amategeko, Trump akavuga ko adafite impungenge z’uko Abasenateri bazatora bemeza iryo tegeko.

Biteganyije ko bizatwara Miliyari imwe y’Amadolari, kugira ngo hahindurwe ‘logos’ z’amashami, ikirango cya Minsiteri y’Ingabo (emblem), aderesi za email ndetse n’imyambaro.

Iteka rya Perezida rivuga ko Minisiteri y’Intambara itanga ubutumwa bukomeye, bwo kuba America yiteguye kugira ubushake n’Ubushobozi bwo kwirwanaho ugereranyije na Minisiteri y’Ingabo yari isanzweho.

Trump yagize ati “Nibwira ko ari izina rikwiriye cyane, mu gihe Isi iri ahantu iri ubu, bitanga ubutumwa bwo gutsinda.”

Iteka rivuga ko Pete Hegseth, azajya yitwa ‘Secretary of War’. Rivuga kandi ko agomba gutanga inama no gushyiraho amategeko n’ingamba za Leta, zigamije gukora ku buryo iri zina rihinduka burundu.

Mu gihe hasinywaga iri teka, Hegseth yagize ati “Uku guhindura izina si ukurihindura gusa, ni ugusubizaho ibya kera kuko iri zina risobanura amagambo afite agaciro n’Intsinzi kuri Amerika.”

Mu kwezi kwa Kanama, Trump yabwiye abanyamakuru ko yizeye ko Kongere izashyigikira iki gitekerezo niba koko bishobora kuba ngombwa.

Department of War yashinzwe na George Washington, ariko yahinduriwe izina nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi.

Trump yari amaze igihe ashyira ahagaragara igitekerezo cyo guhindura iri zina, avuga ko Amerika ifite “amateka adasanzwe y’intsinzi” mu ntambara zombi z’Isi yatsinzemo izwi ku izina rya War Department.

Comments are closed.