USA: Hafashwe ibaruwa yari irimo uburozi bwohererejwe prezida Trump

8,645

Abashinzwe umutekano wo prezida Donald Trump batangaje ko hari ibaruwa yafashwe irimo uburozi bwari bwohererejwe prezida Trump.

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize nibwo abashinzwe uburinzi bwa prezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Nyakubahwa Donald Trump batangaje ko hari ibaruwa bafite yari igenewe prezida ariko ntibayishira amakenga, nibwo bafashe umwanzuro wo kubanza kuyipima baza gusanga kuri uyu wa gatandatu ino baruwa yari irimo uburozi bw’ikibonobono bwari kugirira nabi prezida Donald Trumo.

Ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko FBI n’izindi nzego z’iperereza zatangiye ibikorwa byo gushakisha uwaba wohereje iyo baruwa irimo uburozi maze aryozwe iby’ubwo bugome yari agiye gukorera prezida Trump, gusa hari amakuru avuga ko ino baruwa yari ivuye mu gihugu cya canada, ndetse ko icyo gihugu kiteguye gukorana bya hafi na Leta zunze ubumwe za Amerika mu iperereza.

Comments are closed.