USA ihangayikishijwe n’ubufatanye hagati ya China n’Uburusiya


Minisitiri w’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth yatangaje ko Perezida Donald Trump yabahaye inshingano zo kongera kubaka igisirikare kitajegajega, hagamijwe kurwanya ubufatanye bw’u Burusiya n’u Bushinwa mu migambi ishobora kugira ingaruka kuri iki gihugu.
Ni ingingo Hegseth yagarutseho mu kiganiro na Fox News, nyuma y’amasaha make u Bushinwa bukoze ibirori by’akarasisi no kugaragaza iterambere bugezeho mu bya gisirikare.
Ibi birori byari mu murongo wo kwizihiza imyaka 80 ishize u Bushinwa butsinze u Buyapani, ndetse intambara y’Isi ya kabiri igashyirwaho iherezo, byitabiriwe na Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin ku butumire bwa mugenzi we, Xi Jinping.
Pete Hegseth yavuze ko kuba u Burusiya n’u Bushinwa bibanye neza ari ikimenyetso cy’imbaraga nke zaranze ubutegetsi bwa Joe Biden.
Ati “Ku bw’amahirwe make, imbaraga nke z’ubuyobozi bucyuye igihe zatumye u Bushinwa n’u Burusiya birushaho kunga ubumwe. Iki ni ikintu kibi cyabaye biturutse ku kubura ubuyobozi muri Amerika no gutekaza imbaraga kwa Amerika.”
Yakomeje avuga ko ubu Trump yahaye Minisiteri y’Ingabo inshingano zo kongera kubaka igitinyiro cya Amerika.
Ati “Ariko iyo niyo mpamvu Perezida Trump yaduhaye inshingano nka Minisiteri y’Ingabo zo kwitegura, kongera kubaka igisirikare cyacu mu buryo butigeze bubaho, kongera kubaka indangagaciro y’uburwanyi no gushyiraho uburyo bwo kuburizamo iyi migambi (y’u Bushinwa n’u Burusiya).”
Hegseth yavuze ko ibi bidasobanuye ko Amerika ishaka kugirana amakimbirane n’u Bushinwa cyangwa u Burusiya.
Umubano w’u Bushinwa n’u Burusiya warushijeho gutera imbere mu 2022 ubwo ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byafatiraga ibihano ubutegetsi bwa Perezida Putin, bamushinja gushoza intambara kuri Ukraine. Ubucuruzi u Burusiya bwakoranaga n’u Burayi na Amerika, bwahise butangira kubukorana n’u Bushinwa.
Comments are closed.