USA: Perezida Trump agiye kujya ararana irondo n’abapolisi mu mihanda ya Wasington DC

220
kwibuka31

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yifatanya na Polisi n’inkeragutabara ku irondo ry’ijoro ryo gucunga umutekano mu mihanda y’i Washington DC, mu rwego rwo gushyigikira ingamba nshya zo guhashya ibyaha muri uwo Murwa Mukuru.

Ni icyemezo Trump yavuze ko ashyira mu bikorwa mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 21 Kanama 2025.

Mu cyumweru gishize, Trump yakoresheje itegeko ryo mu 1973 kugira ngo atangaze ko hari ikibazo cy’umutekano rusange muri uwo mujyi, ategeka ko Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibyaha rijya munsi y’ubutegetsi bwe, ahita yoherezayo abasirikare barenga 800 kujya gufasha inzego z’ubuyobozi.”

Yagize ati:”Iri joro ndaza gusohoka, ndatekereza, hamwe na polisi n’ingabo, birumvikana. Tugiye gukora akazi. Abashinzwe umutekano w’igihugu bakoze akazi keza.”

Nk’uko byatangajwe mu cyemezo cya White House, uyu mujyi ni wo wari ufite igipimo kiri hejuru cy’ibyaha by’urugomo, ubwicanyi n’ubujura kurusha indi leta yose muri Amerika. Aho mu 2024 icyaha cy’ubwicanyi cyari ku kigero cya 27,54 ku baturage ibihumbi 100.

Trump yavuze ko ibintu bikomeje kuba bibi i Washington, ko umaze kuba umujyi w’indiri y’ibyaha, ariko asezeranya ko azongera kuwugira umujyi utekanye.

Comments are closed.