USA: Perezida Trump yasabye ko abadepite 7 b’aba Democrats bicwa kubera ubugambanyi

174

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaganye abadepite batandatu bo mu ishyaka ry’Abademokarate, ababwira ko bafite “imyitwarire y’ubugambanyi ikwiriye igihano cy’urupfu,” nyuma y’uko basohoye video isaba ingabo za Amerika kutubahiriza amabwiriza atemewe.

Abinyujije ku rukuta rwe Perezida Trump yagize ati:“Uyu ni umuco mubi cyane, kandi UTEYE IMPUNGENGE ku Gihugu cyose. Amagambo y’aba bagabo ntakwiye kwihanganirwa. Ubu ni UBUGAMBANYI BUKOZWE N’ABAGAMBANYI!!! BAKWIYE GUFUNGWA, BAKATIRWA IGIHANO CY’URUPFU”

Abo badepite batandatu, bigeze gukorera igisirikare cya Leta n’urwego rw’iperereza, bavuze ko amagambo ya Trump ari urukozasoni akaba atari akwiye kuvugwa na Perezida, barasanga ari amagambo kandi asa no gutera ubwoba abayobozi.

Mu itangazo bashyize hanze bagize bati:“Nta gitutu cyangwa ubwoba ariya magambo aduteye, ahubwo ni amagambo yo kwamaganwa kuko arimo gukurura urugomo

Iyo video y’aba Democrats, yashyizwe hanze na Senateri wa Michigan Elissa Slotkin, irimo Senateri wa Arizona Mark Kelly n’Abadepite Chris DeLuzio wo Pennsylvania, Maggie Goodlander wo New Hampshire, Chrissy Houlahan wo Pennsylvania na Jason Crow wo Colorado.

Senateri Kelly, wigeze gukorera mu Ngabo z’Amajyaruguru z’Amerika (Navy) kandi akaba yari n’umusirikare ukomeye mu ngabo zo mu kirere(astronaut), yagize ati:“Amategeko yacu arasobanutse”.

Bakomeje bati:“Nta muntu n’umwe wemerewe gukora ku itegekoshinga rya Leta Zunze ubumwe za Amerika, nta n’umwe ubifitiye uburenganzira, yewe na perezida ntabwo afite

Muri iyi video, hari aho aba bagabo bashinja Perezida Trump gushyira mu kaga ingabo z’igihugu, n’izishinzwe iperereza mu buryo buhabanye n’icyo itegeko nshinga ry’icyo gihugu ruvuga kandi yararahiriye kuzirinda no kurinda itegekoshinga yarahiriye kubahiriza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, umuvugizi wa White House Karoline Leavitt yahakanye ko Trump ari guhamagarira aba bagabo kwicwa, yagize ati: “Ntabwo Perezida ari gusabira urupfu bariya badepite mu ijambo yavuze, ahubwo yumvikanishaga ko hubwo bashaka kugumura abasirikare ababuza kwanga amabwirizwa ye”

(AKIMANA Dorine/ indorerwamo.com)

Comments are closed.