USA: Urukundo rwajemo politike umuhanzi Lil Wayne yabenzwe n’umukunzi we amuziza gushyigikira Donald Trump mu matora

12,264

Umunyamideli kabuhariwe Denise Bidot wari umaze umwaka akundana n’umuraperi Lil Wayne, kuri ubu yamubenze amuziza kuba ashyigikiye Donald Trump mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni nyuma y’iminsi mike hasohotse amafoto ya Trump ari kumwe n’umuraperi Lil Wayne ndetse aherekezwa n’uko impande zombi hari ibyo zumvikanyeho kandi Lil Wayne ashyigikiye Trump ku mugaragaro.

Lil Wayne yabenzwe n’umukunzi we amuziza gushyigikira Trump
Urukundo rwa Lil Wayne na Bidot batandukanye kubera kudahuza muri politike

Umwe mu nshuti za hafi za Denise Bidot yatangarije ikinyamakuru Rap Up ko uyu mukobwa yababajwe cyane no kubona umukunzi we Lil Wayne avuye mu nama na Trump. Yakomeje avuga ko uyu munyamideli yahise avuga ko Lil Wayne amuhemukiye badakwiye kugumana.

Nyuma y’ibyo ni bwo Denise Bidot yahise asiba urukuta rwa instagram ye gusa mbere y’uko ayisiba yabanje kwandika ko yatandukanye na Lil Wayne bitewe n’uko ashyigikiye Trump. Yanongeyeho ko atakomeza gukundana n’umuntu badahuje imyumvire cyane iya politiki birangira amusezereye bakaba bamaze gutandukana murukundo rwabo bamazemo iminsi!

Comments are closed.