USA: Uwitwaje imbunda yarashe abantu mu iduka 8 bahasiga ubuzima

6,361
Kwibuka30

Umugabo witwaje imbunda yarashe yica abantu umunani bari barimo guhaha mu iduka rinini ryo mu majyaruguru y’umujyi wa Dallas muri leta ya Texas muri Amerika, nkuko bivugwa n’inzego z’ubutabazi bwihuse.

Abantu babarirwa mu magana bahungishijwe bakurwa muri iryo duka ryo mu mujyi wa Allen. Ababibonye bavuze ko uwo mugabo yarasaga atarobanura mu bahitaga aho ngaho.

Polisi yavuze ko umupolisi wari uri mu kandi kazi yarashe yica uwo mugabo witwaje imbunda. Polisi yemeje ko uwo mugabo yagabye icyo gitero yari wenyine.

Bamwe mu bo yishe batangajwe ko ari abana. Nibura abantu barindwi barimo kuvurirwa mu bitaro, batatu muri bo ni indembe.

Jonathan Boyd, ukuriye ibikorwa byo kuzimya inkongi mu mujyi wa Allen, yavuze ko abantu barindwi – barimo n’uwo mugabo witwaje imbunda – bapfiriye aho, nuko abandi babiri bapfira mu bitaro nyuma yaho.

Brian Harvey, ukuriye polisi mu mujyi wa Allen, yavuze ko umupolisi “yumvise amasasu, agenda ayakurikiye, arasana n’ucyekwa [kugaba igitero] nuko ahagarika [yica] ucyekwa”.

Umuvugizi w’ibitaro yavuze ko abapfuye bafite hagati y’imyaka 5 na 51.

Guverineri Greg Abbott wa leta ya Texas yavuze ko uko kurasa abo bantu ari “ubwicanyi ntabona uko mvuga”, avuga ko iyi leta yiteguye kugeza imfashanyo ku bategetsi b’aho ubwo bwicanyi bwabereye.

Polisi y’Amerika yasabye abaturage baba bafite amashusho y’icyo gitero yafatiwe aho cyabereye ko bavugana n’urwego rw’iperereza ry’imbere mu gihugu (FBI), mu gihe rukomeje gukusanya ibimenyetso.

Kwibuka30

Uko byari bimeze ku iduka rinini rya Premium Outlets ryo mu mujyi wa Allen, ubwo polisi yari imaze kugarura umutekano muri ako gace

Bamwe mu babonye ibi biba bavuze ko uwo mugabo witwaje imbunda yari yambaye imyambaro y’umukara hose ndetse afite n’ibikoresho njya rugamba.

Amashusho yafashwe nyuma yuko yishwe asa nk’ayerekana imbunda yo mu bwoko bwa AR-15 iri iruhande rw’umurambo we.

Umujyi wa Allen utuwe n’abaturage bagera hafi ku 105,000, ukaba uri ku ntera ya kilometero 32 mu majyaruguru y’umujyi wa Dallas.

Benshi mu bantu bakuru batuye Texas bo kuva ku myaka 21 kuzamura, bemerewe kwitwaza imbunda nto nta ruhushya bafite, keretse iyo mbere urukiko rwigeze kubahamya icyaha.

Ikindi, hari inzitizi nkeya ku gutunga imbunda muri iyi leta. Abo mu ishyaka ry’abarepubulikani ni bo bagenzura inteko ishingamategeko ya Texas.

Kugeza ubu muri uyu mwaka, muri Amerika hamaze kubaho ibikorwa 198 byo kurasa mu kivunge cy’abantu aho abantu bane cyangwa barenga bishwe cyangwa barakomereka, nkuko bivugwa n’umuryango Gun Violence Archive.

Uwo mubare ni wo wa mbere munini ubayeho muri iki gihe cy’umwaka, kuva mu mwaka wa 2016.

Mbere yaho muri iki cyumweru, polisi muri leta ya Texas yataye muri yombi umugabo ushinjwa kurasa akica abaturanyi be batanu, barimo n’umuhungu w’imyaka icyenda.

Bivugwa ko yabarashe nyuma yuko bamusabye kureka imyitozo yo kurasa yari arimo gukora kuko urusaku rwatumaga uruhinja rudasinzira.

Francisco Oropesa yasanzwe yihishe mu kabati, nyuma yuko hari hashize iminsi ine haba ibikorwa byo kumuhiga.

(Src:BBC)

Leave A Reply

Your email address will not be published.