USA yasabye abahiritse ubutegetsi muri Gabon kuburekura bakanarekura Perezida Ali Bongo

3,693

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaganye igikorwa cyo guhirika ubutegetsi giherutse kuba ndetse isaba ko Perezida Ali Bongo ufungiye iwe arekurwa.

Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yashyize hanze ku wa Gatatu, tariki 30 Kanama, nyuma y’amasaha make Igisirikare cya Gabon gitangaje ko cyahiritse ubutegetsi bwa Ali Bongo, risaba aba basirikare gusubiza ubutegetsi mu biganza by’abasivile.

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu ni bwo itsinda ry’abasirikare ba Gabon bagiye kuri televiziyo bavuga ko bahiritse ubutegetsi bwa Ali Bongo, wari umaze umwanya muto atangajwe nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Muri iri tangazo Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Matthew Miller, yagaragaje ko aba basirikare ba Gabon bahiritse ubutegetsi bakwiriye kurekura Perezida Bongo n’abandi bantu bo muri Guverinoma bafunzwe.

Ati “Turasaba abagize uruhare (mu guhirika ubutegetsi) kurekura ndetse no kubungabunga umutekano w’abagize Guverinoma n’imiryango yabo ndetse bagasubiza ubutegetsi mu biganza by’abasivile.”

Uretse Leta Zunze Ubumwe za Amerika iki gikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyamaganywe kandi n’ibindi bihugu by’amahanga birimo u Bwongereza, u Bufaransa n’u Budage. Ibi bihugu byose byagaragaje ko iki gikorwa kitubahirije ibigenwa n’Itegeko Nshinga, bisaba ko Ali Bongo asubizwa ku butegetsi.

Kuva Ali Bongo yahirikwa ku butegetsi yahise afungirwa iwe mu rugo. Abasirikare bamuhiritse bavuga ko icyo bakoze ari ukumushyira mu kiruhuko cy’izabukuru.

Kugeza ubu Gabon iyobowe n’Umutwe w’Abasirikare ushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu urangajwe imbere na Gen Brice Oligui Nguema.

Comments are closed.