USA yatangije ibitero kuri Iran, yongera gusaba icyo gihugu kuyamanika

Leta Zunze ubumwe za Amerika zaraye zitangije ibitero kuri Iran, Perezida Trump yongera gusaba icyo gihugu kuyamanika, bitaba ibyo kigakomeza kuminjwaho ibibombe biremereye.
Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru taliki ya 22 Kamena 2025 Leta Zunze ubumwe za Amerika zatangiye kugaba ibitero biremereye kuri Leta ya Iran.
Aya makuru yemejwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Bwana Donald Trump wavuze ko ingabo ze zibanze ku bice bitatu by’ingenzi ahategurirwa ibikorwa bya nukeliyeri, Trump yagize ati:”Ingabo zacu zagabye ibitero mu duce twa Natanz, Esfahan na Fordow, ni ahantu hakorerwaga intwaro za nukeleyeri“
Perezida Trump yakomeje avuga ko ibyo bitero byagenze neza ndetse ko byageze ku ntego zabyo, ati:”Ni ibitero byakoranywe ubushishozi n’ingabo kabuhariwe za USA, byageze ku ntego zabyo rwose, kandi bizakomeza mu gihe cyose Iran itaremera kumanika amaboko no guhagarika ibitero kuri Israel no gukomeza imishinga yayo yo gukora ibisasu by’ubumara”
Kugeza ubu ntacyo Leta ya Iran iratangaza kuri ibi bitero bya Amerika, ndetse na Amerika ntiratangaza ibyo ibitero byayo byangije muri Iran.
Comments are closed.