USA:Joe Biden yahisemo uwahoze ari Jenerali ngo azategeke ibiro bikuru by’ingabo “PANTAGON”

8,995

Perezida watowe muri Amerika Joe Biden yahisemo Jenerali uri mu kiruhuko cy’izabukuru Lloyd Austin ngo abe umunyamabanga ushinzwe ingabo, nkuko bivugwa n’ibitangazamakuru byo muri Amerika.

Gen Lloyd Austin. File photo
Jenerali Lloyd Austin azacyenera kwemezwa n’inteko ishingamategeko kuko nibwo yari akijya mukiruhuko cy’izabukuru

Jenerali Austin, w’imyaka 67, azaba abaye Umunyamerika wa mbere ukomoka muri Afurika uyoboye ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika bizwi nka Pentagon.

Jenerali Austin yahoze akuriye ibiro bihuza ibikorwa by’ingabo z’Amerika ku gihe cy’ubutegetsi bwa Obama.

Kubera ko amaze imyaka itageze kuri irindwi agiye mu kiruhuko cy’izabukuru, azacyenera kwemezwa n’inteko ishingamategeko y’Amerika.

Iki cyemezo bitangazwa ko Bwana Biden yafashe, kije hashize ibyumweru bibiri atangaje abandi bayobozi bakuru bazakorana mu rwego rw’umutekano w’igihugu.

Bwana Biden na Jenerali Austin kugeza ubu ntacyo bari babitangazaho ku mugaragaro.

Amakuru yari yabanje gutangazwa yavugaga ko uyu perezida watowe w’umudemokarate yari guhitamo Michèle Flournoy, wakoze igihe kirekire muri Pentagon, akaba ari we aha ako kazi. Yari kuba abaye umugore wa mbere kuri uwo mwanya.

Bwana Biden yatsinze Perezida w’umurepubulikani Donald Trump mu matora yo ku itariki ya gatatu y’ukwezi kwa 11, ndetse biteganyijwe ako arahizwa ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa mbere.

Trump akomeje kutemera ibyavuye mu matora .

Bwana Trump akomeje kwanga kwemera ko yatsinzwe ayo matora, akavuga ko, nta gihamya atanga, yabayemo uburiganya ahantu henshi.

Amwe mu mateka ya Jeneral Austin mu kazi

Ikinyamakuru Politico ni cyo cyatangaje bwa mbere icyo cyemezo cya Bwana Biden cyo kugena Jenerali Austin ngo abe umukuru w’ibiro by’ingabo z’Amerika, gisubiramo amagambo y’abantu batatu babizi.

Cyatangaje ko Jenerali Austin yari yarigeze kubonwa nk’umukandida udahabwa amahirwe menshi yo kubona uwo mwanya, ariko ko mu minsi ya vuba ishize yagaragaye nk’uhabwa amahirwe menshi ndetse utateza ibibazo mu kwemerwa kwe.

Joe Biden (left) and Gen Lloyd Austin in Iraq in 2011
oe Biden (ibumoso) na Jenerali Lloyd Austin – muri iyi foto yo muri Iraq mu 2011 

Televiziyo CBS, ikorana na BBC muri Amerika, nyuma yasubiyemo amagambo y’abantu benshi bazi ibya gahunda yo kumugira umukuru wa Pentagon.

CBS yavuze ko kuba Jenerali Austin yarabaye uhabwa amahirwe menshi yo kuba umukuru wa Pentagon, byabaye mu gihe hari ubusabe bukomeje kwiyongera bw’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’abandi basaba ko Bwana Biden ashyira ba nyamucye n’abagore mu myanya ikomeye muri leta.

Hagati aho, televiziyo CNN yasubiyemo amagambo y’umuntu wavuze ko Bwana Biden yahaye ako kazi uwo mujenerali mu mpera y’icyumweru gishize – ndetse ko yakemeye.

Uyu Jenerali w’inyenyeri enye, kuva mu 2013 kugeza mu 2016 yari akuriye ibiro byo guhuza ibikorwa by’ingabo z’Amerika, mu nshingano ze hari harimo n’akarere k’uburasirazuba bwo hagati, Aziya yo hagati ndetse n’igice cy’Aziya y’amajyepfo.

Mbere yaho, yari yungirije umugaba mukuru w’ingabo z’Amerika, yanabaye Jenerali wa nyuma wayoboye ingabo z’Amerika muri Iraq.

Muri iyo myaka yakoranye bya hafi na Bwana Biden, wari Visi Perezida ku butegetsi bwa Barack Obama.

Ariko hari imbogamizi Jenerali Austin afite, harimo n’umwanya yari afite mu myaka ya vuba ishize wo kuba umwe mu bagize inama nkuru y’ubuyobozi bw’ikigo gikora ibiraka byo mu rwego rw’umutekano cya Raytheon, nkuko bivugwa na televiziyo CBS.

Comments are closed.