Uvira: Imirwano ikomeye ihanganishije FARDC na Wazalendo

220
kwibuka31

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarwanyi b’Ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo baraye barasaniye mu Mujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo kubera kutumvikana.

Amasasu menshi muri uyu mujyi wegereye Ikiyaga cya Tanganyika yumvikanye kuva mu masaa Mbiri y’ijoro ryo ku wa 5 Nzeri 2025. Hifashishwaga imbunda zirimo Ak-47 na machine gun.

Amakuru avuga ko abarwanyi ba Wazalendo barasanye n’ingabo za RDC ari abo mu mutwe witwaje intwaro uyoborwa na ‘Général’ John Makanaki bamaze igihe kirekire bakorera muri Kivu y’Amajyepfo.

Kuva tariki ya 2 Nzeri 2025, Wazalendo bari mu myigaragambyo ikomeye muri Uvira, isaba ko umusirikare wa RDC, Brig Gen. Gasita Olivier, ava muri uyu mujyi kuko ngo ni Umunyarwanda. Bashidikanya ku bwenegihugu bwe bashingiye ku kuba ari Umunyamulenge.

Ubuzima bwarahagaze muri uyu mujyi kuko Wazalendo yafunze umuhanda munini waho, ihagarika ibikorwa byose abaturage bakesha imibereho n’iterambere. Bavuze ko bazahagarika imyigaragambyo mu gihe ubuyobozi buzaba bukuye Brig Gen Gasita aha hantu.

Ku wa 5 Nzeri 2025, Meya w’agateganyo w’uyu mujyi, Kifara Kapenda Kik’v, yayoboye inama yari igamije guhosha umwuka mubi, yitabiriwe n’abayobozi bo muri Wazalendo barimo Makanaki na ’Général’ William Amur Yakutumba ariko nta musaruro yagezeho kuko imyigaragambyo yakomeje.

Yakutumba yashimangiye ko Brig Gen Gasita agomba kuva muri Uvira, Makanaki agaragaza ko nibigera tariki ya 8 Nzeri uyu musirikare ataragenda, abarwanyi be bazafunga umupaka wa RDC n’u Burundi n’icyambu cya Uvira ku Kiyaga cya Tanganyika.

Muri iyi nama yumvikanyemo urusaku rwinshi rwa Wazalendo, Yakutumba yagize ati “Uwo muyobozi woherejwe hano, yitwa Gen Gasita, ntitumushaka hano muri Uvira.”

Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Gen Maj. Sylvain Ekenge Bomusa, yari yasabye Wazalendo kwemera kwakira Brig Gen Gasita, abasobanurira ko uyu musirikare atigeze agambanira igihugu kandi ko yashyizweho n’Umukuru w’Igihugu ariko aba barwanyi babyanze, bagasaba ko asimbuzwa.

Comments are closed.