Uvira: Umwana w’imyaka 12 yishwe arashwe mu myigaragambyo yamagana Gen. Gasita

473
kwibuka31

Umwana w’umuhungu w’imyaka 12 yapfuye arashwe, abantu nibura icyenda na bo barakomereka mu myigaragambyo yabayemo guhangana hagati y’abasirikare n’abigaragambya ku wa mbere mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Epfo ya DR Congo.

Umuvugizi w’igisirikare cya FARDC muri ako gace, Lt. Reagan Mbuyi Kalonji yatangaje ko uwo mwana yishwe ubwo igisirikare cyagerageza kubuza abigaragambya kwinjira mu biro bikuru bya gisirikare muri uyu mujyi.

Ibiro ntaramakuru Associated Press bisubiramo guverineri Jean-Jacques Purusi w’iyi ntara igice kigenzurwa na leta avuga ko abapfuye muri iyi myigaragambyo ari abantu batatu, abandi batanu ko bakomeretse.

Abigaragambya baramagana kuza gukorera muri uyu mujyi kwa Brig Gen Olivier Gasita Mukondo, komanda wungirije w’akarere ka gisirikare ka 33 ka FARDC, watangiye izo nshingano kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka mu mujyi wa Bukavu, wamara gufatwa akajya kuzikorera i Kindu, akaba yari aherutse gusabwa kujya gukorera i Uvira, ubu hagizwe umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Epfo nyuma y’ifatwa rya Bukavu.

Amashusho yabonetse ku mbuga nkoranyambaga y’ibyabaye ku wa mbere, yerekana abigaragambya mu mahoro benshi bagenda berekeza ku biro bikuru by’intara, nyuma abasirikare barasa amasasu mu kirere mu kugerageza kubatatanya.

Ibikorwa hafi ya byose byarahagaze muri uyu mujyi kuva ku wa kabiri w’icyumweru gishize nyuma y’uko Wazalendo n’abakuriye sosiyete sivile babitegetse mu rwego rwo kwigaragambya, ndetse amajoro menshi mu cyumweru gishize yagiye arangwa n’urusaku rw’amasasu muri uyu mujyi.

Abo mu bwoko bw’Abanyamulenge batuye mu mujyi wa Uvira bavuga ko bugarijwe n’umutekano mucye aho muri ibi bihe birinda kuva mu nzu zabo kubera gutinya kugirirwa nabi.

Wazalendo, bashinja Brig Gen Gasita gukorana n’umutwe wa M23 umaze kwigarurira ibice bitandukanye mu ntara za Kivu zombi. Bamushinja kandi uruhare mu ifatwa ry’umujyi wa Bukavu.

Bamwe mu bakuriye Wazalendo bumvikanye kandi bavuga ko badashaka Gasita bavuga ko ari “Umunyarwanda”.

Brig Gen Gasita, bikekwa ko ari i Uvira, ku mugaragaro ubwe ntacyo aravuga kuri ibi ashinjwa na Wazalendo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatandatu, umuvugizi wa FARDC ku rwego rw’igihugu, Gen MajSylvain Ekenge yavuze ko igisirikare gishyigikiye byuzuye Brig Gen Gasita, ariko kandi ko gishyigikiye na Wazalendo.

Ekenge yavuze ko umusirikare atagomba kureberwa mu ndorerwamo y’ubwoko aturukamo. Yagize ati: “[Gasita] Baramunena kuko ari uwo mu bwoko ubu cyangwa buriya.”

Yakomoje ku mazina y’abandi basirikare b’Abanyamulenge baheruka kwibasirwa mu mujyi wa Uvira, maze avuga ko “uko kwibasira abasirikare b’Abanyamulenge” bishobora guha icyuho abo bahanganye, avuga ko ari igisirikare cy’u Rwanda na M23.

DR Congo, ONU, n’ibihugu bimwe by’iburengerazuba bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibyo u Rwanda ruhakana ruvuga ko rwafashe ingamba zo kwirinda.

U Rwanda, ONU, n’ibihugu bimwe by’iburengerazuba bashinja DR Congo gukorana n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bwa Kigali, ibyo leta ya Kinshasa na yo ihakana ivuga ko nta politike ya leta ihari yo gukorana n’uwo mutwe.

Imbere y’ibirimo kubera i Uvira, Gen Ekenge avuga ko igisirikare “kiramagana imyifatire ya bamwe mu bakuriye Wazalendo”, avuga ko Gasita “nta kibazo yigeze ateza” kuva yashyirwa mu mwanya arimo mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025.

Yongeraho ko “kugeza ubu” nta nyandiko irakuraho kugenwa kwe kandi Wazalendo “ntibafite mu nshingano kwivanga mu miterere n’imikorere ya FARDC”. Ati: “Nta mabwiriza baha ingabo”.

Mu mujyi wa Uvira ariko ho umutekano ukomeje kuba mubi, mu gihe Wazalendo bahamagariye ko nta bikorwa bigomba kuba muri iki cyumweru mu gihe leta ya Kinshasa itarisubiraho mu kuvana Gen Gasita mu nshingano i Uvira.

Comments are closed.