Uwahoze ari Perezida w’Uburusiya, yavuze ko ari “Ubusazi” kwibwira ko ibihano hari icyo byatwara Leta y’ Uburusiya
Dmitry Medvedev wahoze ari perezida w’Uburusiya ubu wungirije umukuru w’inama ishinzwe umutekano w’igihugu, yavuze ko byaba ari “ubusazi” kwibaza ko ibihano by’iburengerazuba kuri business z’abarusiya hari icyo bizatwara Leta ya Moscow.
Ibihugu by’iburengerazuba byafatiye ibihano bitandukanye Uburusiya, bimwe muri byo ku bashabitsi batunze za miliyari b’abarusiya bivugwa ko bari hafi cyane ya Perezida Vladimir Putin.
Mu kiganiro n’ibiro ntaramakuru bya Leta y’Uburusiya RIA, Medvedev yagize ati: “Reka twibaze: hari n’umwe muri bariya bashabitsi bakuru ufite n’akanunu k’ijambo ku ubutegetsi bw’igihugu?”. Akomeza ati “Ndababwira neruye nti: hoya, hoya nta na busa“.
Ariko abasesenguzi bibaza ko ibihano kuri abo baherwe bishobora gukora, kuko bashobora gushyira igitutu kuri Putin ngo ahindure imigambi ye. Brooke Harrington, umwalimu w’ubumenyamuntu wakoze ubushakashatsi ku mutungo wo mu mahanga w’abo baherwe, avuga ko “abarusiya b’abakire cyane bari mu mwanya mwiza kurusha kure rubanda rusanzwe, wo kubwira Putin uko ibitero bye birimo no kwangiza igihugu cye“.
Madamu Brooke ati: “Ubuzima bw’agahebuzo abo baherwe n’imiryango yabo babayemo buvuze ko aribo bari ku gitutu kinini”.
Stanislav Markus, nawe wize kuri abo baherwe b’abarusiya, yabwiye ikinyamakuru Vox cyo muri Amerika ko “ibihano biri kubazahaza”.
Medvedev, nkuko BBC ibitangaza, yavuze ko ibyo bihano ahubwo bizakomeza kurushaho sosiyete y’Uburusiya kandi bitazateza uburakari ku bategetsi mu gihugu. Yongeyeho ko ikusanyabitekerezo ryerekanye ko bitatu bya kane by’abarusiya bashyigikiye umwanzuro wa Kremlin w’ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare muri Ukraine, kandi abarenze abo bashyigikiye Perezida Putin.
Yanenze abarusiya bamaganye ibi bitero bari hanze y’Uburusiya. Ati: “Mushobora kutishimira imwe mu myanzuro y’abategetsi, mushobora kunenga abategetsi – ibyo ni ibisanzwe. Ariko ntimushobora gufata ingingo irwanya Leta mu gihe gikomeye nk’iki, kuko ibyo ni ubugambanyi”.
Abantu ibihumbi mu Burusiya barafashwe barafungwa muri uku kwezi ubwo bariho bigaragambya bamagana ibitero by’Uburusiya muri Ukraine.
Comments are closed.