Uwo Rayon iherutse kwirukana amaze gutanga ikirego cye muri FERWAFA

197
kwibuka31

Umunya Brazil akaba n’Umutoza Bwana Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo wamenyekanye nka ‘Robertinho’ uherutse kwirukanwa n’ikipe ya Rayon sport FC kubera umusaruro nkene n’uburwayi butamwerera gukomeza gutoza, kuri ubu biravugwa ko uyo mugabo amaze kugeza ikirego cye ku ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, agashinja iyi kipe kumwirukana kandi imurimo imishahara y’amezi ane (4) ingana na 20,000$ akabakaba muri 28,449,600FRW.

Uyu mugabo yahaye Rayon sport iminsi 21 gusa ikaba imaze gukemura icyo kibazo bitaba ibyo ikirego akakiganisha muri FIFA.

Rayon Sport iri kwishyuzwa aka kayabo kose mu gihe abakozi bayo harimo n’abakinira ikipe y’abagore nabo bamaze iminsi bavuga ko barembejwe n’nzara kubera kumara amezi atari make batazi icyitwa umushahara .

Twibutse ko uyu mugabo yasezerewe kuri uyu wa 14 Mata 2025 ajyana n’umutoza w’abazamu Bwana Mazimpaka André.

Comments are closed.