“Uyu mukino wari ukaze, ariko namwe mwari mukaze SETU” Ministre Mimosa

6,532
Image
Nyuma y’aho ikipe y’abagore ya Volley ball itsindiye ikipe ya Maroc, ministre wa Siporo mu Rwanda yagaragaje amarangamutima ye ashimira intsinzi yaraye ibonetse.

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru taliki ya 12 Nzeli 2021 ikipe y’igihugu ya volley ball yacakiranye n’ikipe ya Maroc, ni umukino ikipe y’u Rwanda itahabwaga amahirwe yo kwegukana intsinzi, ibyo bigashingirwa kubyo ikipe y’abagabo ya Maroc yari iherutse gukorera ikipe y’abagore ya Volley Ball aho yayitsinze byoroheje ku ma seti atatu ku busa.

Kuri uyu mugoroba rero ikipe y’abagore ya volley ball yaraye ihoreye ikipe yabo y’abagabo itsinda iy’abagore yo mu gihugu cya Maroc ku maseti atatu kuri imwe.

Ni umukino wari uryoheye ijisho kuko benshi mu bawitabiriye banejejwe n’ishyaka ryagaragaye ku ikipe y’abagore mu Rwanda cyane cyane ku iseti ya gatatu.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Honorable Mimosa, ministre wa siporo yashimiye iyo kipe ya volley ball agira ati:”

Thanks Bakobwa bacu!! Murakoze kuduha umugoroba mwiza! Uyu mukino wari ukaze ariko namwe murakaze #SETU

Byari ibyishimo nyuma y’umukino

Abagore b’u Rwanda batangiye neza batsinda set ya mbere ku manota 25 kuri 19 ya Maroc. Byasaga naho abafana batangiye kwizera gutsinda.

Set ya kabiri nayo u Rwanda rwayitwaye ku manota 25 kuri 18.

Umutoza Paulo De Tarso Milagres w’u Rwanda kuri set ya gatatu yabaye nk’uwiraye ashaka guha amahirwe abanda bakinnyi akuramo ba kizigenza bari bitwaye neza mbere.

Ni seti yagoranye cyane rubura gica, amakipe yombi yageze kuri balle (kunganya amanota 24-24) bituma seti igenda yongerwaho amanota abiri, Rwanda iyitwara ku bwa burembe n’amanota 34 kuri 32.

Paulo De Tarso Milagres ku mukino wa ¼ mu bagabo watsinzwe na Maroc, yabonye ko bitaza koroha yongera kugarura ba bakinnyi ba mbere, batsinda seti ya kane ari nay o ya gatatu y’u Rwanda ku manota 25 kuri 22 ya Maroc umukino urangira utyo, u Rwanda rutsinze Maroc seti 3-1.

Mu yindi mikino DR.Congo yatsinze u Burundi seti 3-0, Nigeria itsinda Senegal seti 3-0, na Cameroon itsinda Kenya seti 3-0.

Iyi mikino irakomeza, uyu munsi u Rwanda rurakina na Nigeria saa 18h00.

Comments are closed.