“Uyu munsi ntufite ubumuga, ariko waba umukandida wabwo” -Mayor Mutabazi Richard
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, bwana Mutabazi Richard yibukije ko buri wese ashobora kugira ubumuga kuko ubumuga atari ubw’abantu runaka, ko hari n’ababugira mu rugendo rwabo rw’ubuzima bityo ko nta n’umwe ukwiye kumva y’uko atabugira ahubwo ari ibihe umuntu wese ashobora kunyuramo.
Ibi Meya yabigarutseho kuri uyu wa 03 Ukuboza 2025, ubwo ku rwego rw’Akarere ka Bugesera hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga w’Abafite Ubumuga, wabereye mu Murenge wa Gashora wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Dushyigikire Umuryango Udaheza Abantu Bafite Ubumuga, Duteze Imbere Imibereho Myiza.”

Mayor Mutabazi Richard wari umushyitsi mukuru, mu butumwa bwe, yagaragaje akamaro ko kwita no gushyigikira abafite ubumuga ko ari inshingano zireba buri umwe ndetse ko bikwiye guhinduka mu myumvire y’Abanyarwanda ku bantu bafite ubumuga.
Yagize ati: “Udafite ubumuga uyu munsi aba ari umukandida ushobora kuramuka afite ubumuga, ashobora kubugira cyangwa akabyara ubufite. Ibyo rero bidusaba ko dufata abafite ubumuga nk’abagize umuryango umwe natwe, bagahabwa amahirwe angana n’abandi bose.”
Yasobanuye ko ibi bikwiye gufungura amaso y’umuryango nyarwanda, buri wese akumva ko gufasha abafite ubumuga atari impuhwe abagiriye, ahubwo ari uburenganzira bwabo nk’abandi baturage.
Yakomeje asobanura ko Akarere ka Bugesera gafite gahunda zihamye zo guteza imbere abafite ubumuga zirimo; Gutanga insimburangingo nk’amagare n’ibindi bikoresho bifasha mu buzima, gushyigikira amakoperative y’abafite ubumuga binyuze mu nguzanyo n’inkunga bahabwa, gutanga ubuvuzi bwihariye no guteza imbere amashuri adasiga inyuma abafite ubumuga, kwigisha imyuga, gutanga amatungo, no kubahuza n’amahirwe y’imishinga ibyara inyungu.



Yasoje ashishikariza buri wese kugira umutima w’impuhwe no kwimakaza umuryango udaheza, asaba ababyeyi n’imiryango kureka guhisha abafite ubumuga, ababwira ko kubazana mu ruhame ari byo bituma bagira agaciro bakagaragaza uruhare rwabo mu iterambere rirambye kandi ridaheza.
Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga (NUDOR) ryagaragaje uburyo ryateye inkunga abafite ubumuga binyuze mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya.
Eugene Twagirimana, Umuvugizi wa NUDOR, yavuze ko binyuze muri koperative “Dukore Twigire”, abantu bafite ubumuga bishyize hamwe mu matsinda 172 amaze kwizigama asaga miliyoni 92 Frw.
Yasobanuye ko ayo mafaranga abafasha mu kugurizanya hagati yabo no gushyira mu bikorwa imishinga ibateza imbere. NUDOR kandi ibahuza n’ibigo by’imari n’abaterankunga kugira ngo babone igishoro kirambye.

Twagirimana yongeyeho ko NUDOR ifite umushinga wo gushyira ibigega 10 bifite ubushobozi bwa litiro 3000 mu mirenge ya Ruhuha, Rilima, Gashora na Nyamata, kugira ngo abafite ubumuga babone amazi yo gukoresha mu bikorwa by’isuku n’isukura.
Mwizerwa Jean Michael, umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’Abafite Ubumuga mu karere ka Bugesera, yasabye imiryango nyarwanda kurwanya umuco wo guhisha abafite ubumuga, cyane cyane imiryango y’abakire.
Yagize ati: “Hari ababyeyi batakira abana babo bafite ubumuga, bakabafungira mu nzu. Ariko Imana yabaremye kimwe n’abandi, bagomba gusohoka, bakitabira ubuzima bw’abandi, bakagira uruhare mu iterambere.“
Wari umunsi waranzwe no kuremera abafite ubumuga mu rwego rwo kubereka ko umuryango mugari ubazirikana aho bahawe isaso ry’amatera 20, hatangwa amagare y’abafite ubumuga 20, ndetse n’amatungo magufi, ubuyobozi bw’akarere bukaba bwahaye amakoperative 4 miliyoni 3 n’ibihumbi 428.
Comments are closed.