Venezuela: Abanyururu bataravugaga rumwe na Maduro batangiye gufungurwa

220

Perezida w’agateganyo wa Venezuela yatangiye igikorwa cyo gufungura no kubohora zimwe mu nfungwa za politiki zari zarafunzwe ku bwa Perezida Maduro uherutse gushimutwa na Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Guverinoma ya Venezuela yatangiye kurekura abantu bari bafunzwe, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikaba ibafata nk’imfungwa za politiki, mu gikorwa abategetsi bise “cyiza” kigaragaza ubushake bwabo mu gutera intambwe igana ku mahoro.

Mu barekuwe bwa mbere harimo Rocío San Miguel umunyapolitiki uharanira uburenganzira bwa muntu muri Venezuela, nk’uko byemejwe n’umuryango we.

Ibi bibaye nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifashe Perezida wa Venezuwela, Nicolás Maduro, bamukuye mu rugo rwe mu murwa mukuru Caracas ku wa Gatandatu bakamujyana i New York kuburanishwa ku byaha ashinjwa na Amerika byo gucuruza ibiyobyabwenge.

Kurekura imfungwa za politiki muri Venezuwela byari bimaze igihe kirekire bisabwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Jorge Rodríguez, ukuriye Inteko Ishinga Amategeko ya Venezuela akaba na musaza w’umukuru w’igihugu w’agateganyo Delcy Rodríguez, yatangaje kuri televiziyo ya leta ko “umubare munini” w’izo mfungwa, uhita urekurwa ako kanya.

N’ubwo hari imfungwa nyinshi za politiki muri gereza za Venezuela, kugeza ubu byitezwe ko hari burekurwe bacye ugereranyije n’abafunze.

Jorge Rodríguez yavuze ko uku rurekurwa kugamije guteza imbere “ubumwe bw’igihugu n’imibereho y’amahoro”.

Perezida Donald Trump aheruka gutangaza ko gereza ya El Helicoide, izwiho gufungirwamo abantu ku mpamvu za politike, izafungwa nyuma yo gufatwa kwa Maduro.

Iyo gereza izwi ku rwego mpuzamahanga kubera gufungirwamo abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abakekwaho kuba abanzi ba Leta.

Imiryango y’uburenganzira bwa muntu yakunze kuvuga ko inakorerwamo iyicarubozo, aho abahafungiye bakubitwa, bagacomekwaho amashanyarazi n’indi migenzereze y’ihohoterwa.

Itsinda ry’Abanyavenezuela barengera uburenganzira bwa muntu Provea ryatangaje ko gufunga El Helicoide bitagomba gutuma abantu birengagiza izindi gereza na zo zifungiyemo abarengana hirya no hino mu gihugu.

Undi wo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi wanahawe igihembo cyitiriwe amahoro cya Nobel, Maria Corina Machado, ufite inshuti nyinshi zafunzwe, ntiyahwemye gusaba ko zafungurwa.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Fox News, Trump yavuze ko Machado ateganyijwe kuza muri Amerika mu cyumweru gitaha ariko ntihavugwa umunsi nyirizina azaziraho.

Mu kiganiro n’uwo munyamakuru wakiriye Trump kuri Fox News, Machado yari yavuze ko ashaka guha Perezida Trump “igihembo cye cya Nobel cy’amahoro”.

Uyu munyamakuru yaboneyeho kubaza Perezida Trump icyo avuga kuri icyo cyifuzo, maze Trump amusubiza ko “byaba ari icyubahiro gikomeye”.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Venezuela hamwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu baherutse kuvuga ko leta yakoresheje gufungwa kw’abantu mu myaka myinshi mu rwego rwo gutera ubwoba abatavuga rumwe na yo no gucecekesha abayinenga.

Nyuma y’amatora yo muri 2024 yakuruye amakimbirane akomeye, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bemeza umubare w’imanza zibasira abanyamakuru n’abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abatavuga rumwe na leta, watumbagiye.

Umushinjacyaha Mukuru Tarek Saab n’abandi bategetsi ba leta ibyo barabihakanye, bashimangira ko Venezuela nta mfungwa za politiki ifite, ko abafunzwe ari abakoreze ibyaha bihanwa n’amategeko ya Venezuela.

Comments are closed.