VINICIOUS JR YAVUZE KU CYATUMYE ABURA BALON D’OR

1,209

Vinicious Junior yavuze ko hari igikorwa kimwe yakoze kikaba cyamubujije gutwara umupira wa zaghabu mu ijoro ryakeye

Mu ijoro ryakeye nibwo hatanzwe ibihembo by’abitwaye neza kurusha abandi ku isi mu byiciro byose, haba mu bagabo ndetse n’abagore. Igihembo nyamukuru kiba gitegerejwe muri ibi bitangwa na France Football ni umupira wa zahabu, ibizwi nka Balon d’Or. Abenshi batunguwe kuko bari biteze ko umunya Brazil ukinira ikipe ya Real Madrid Vinicious Junior ariwe uza kwegukana iki gihembo nyamara siko byagenze.

N’ubwo afite imvune yagiriye mu mukino ikipe ye ya Manchester City yahuriyemo na Arsenal akaba azamara igihe kirekire hanze, Rodrigo Hernandez Cascante uzwi nka Rodri ukinira ikipe ya Manchester City yo mu bwongereza, akaba yarafashije ikipe ye kwitwara neza mu mwaka ushize bagakora n’amateka yo gutwara irushanwa rya UEFA CHAMPIONS LEAGUE rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Iburayi ndetse muri uyu mwaka akaba yaranafashije ikipe ye y’igihugu ya Espanye kwegukana igikombe cy’Uburayi Euro, 2024.

Agendera ku mbago, Rodrigo yatoranyijwe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka ahigitse Vini, abenshi batemera ko uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga Rodri atari akwiriye igihembo cy’umukinnyi wa mbere ku isi.

Asobanura impamvu akeka ko yaba yaratumye adatwara iki gihembo nyamara afatiye runini ikipe ye dore ko agira uruhare rukomeye mu marushanwa bakinira, abenshi bakaba bamwibukira ku mikino ya Champions League twavuze haruguru, Vini yatangaje ko ibikorwa yakoze byo kurwanya ihohotera rishingiye ku ruhu, biri mu byamutesheje iki gihembo.

Ni nyuma y’aho bamwe bavugaga ko kuba yarabyitwayemo neza ahubwo byaba byaramuzamuriye amanota dore ko mu mwaka ushize, imikino myinshi Real Madrid yakiniraga hanze, yarangiraga Vini ahundagazwaho amagambo mabi ashingiye ku ruhu rwe, ibizwi nka Racist mu ndimi z’amahanga. Uyu munya Brazil we avuga ko bishobora kuba byaratumye atitwara neza nk’uko bigomba bikaba byabaye intandaro yo gucyura umwanya wa kabiri ku isi.

Comments are closed.