Vinicius: Mu myaka umunani amaze muri Real Madrid, amaze gukorerwa ivanguraruhu incuro 20

174

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Bulayi, UEFA, ryatangiye iperereza nyuma y’aho rutahizamu wa Real Madrid, Vinicius Jr w’imyaka 25, avuze ko yabwiwe amagambo y’ivangura mu mukino wahuje REAL Madrid na Benfica mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri.

François Letexier wari umusifuzi muri uno mukino, byabaye ngombwa ko ahagarika ukukino mu mu gihe cy’iminota icumi yose wa Champions League, amakipe yombi yombi yavuye mu kibuga nyuma y’akanya gato Vinicius atsinze igitego, akaba ari nacyo gitego rukumbi cyabonetse muri uwo mukino.

Yari incuro ya 20 abwiwe amagambo arimo irondaruhu kuva yatangira gukinira ikipe ya Real Madrid.

Mu butumwa Venicius yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yanditse ati: “Abakoresha ivanguraruhu ni abanyabwoba, bihisha nyuma y’amajambo y’urwango mu kwerekana ko atacyo bashoboye“.

Umunya Argentine Prestianni w’imyaka 20 ushinjwa kubwira amagambo y’ivangura Venicius, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yahakanye ibyo birego, avuga ko nta magambo y’ivangura yabwiye Venicius ko ahubwo ashobora kuba yaramwumvise nabi, yagize ati: “Nifuje gusobanura neza no gutanga umucyo ku magambo y’ivangura Venicius yamuzeho, yaribeshye, ahubwo yanyumvise nabi kuko nta magambo y’ivangura nigeze mubwira cyangwa ango ave mu kanwa kanjye

Prestianni yahakanye gukoresha amagambo y’ivangura, avuga ko Vini yamwumvise nabi

Inyuma y’uno mukino, umutoza wa Benfica, Bwana José Mourinho, yavuze ko Vinicius ariwe watumye ibyo byose biba, akamushinja kuba ari umukinnyi ukunda kwiriza agashyira imbere ivangura, Mourinho yagize ati:”Nta kidasanzwe nabonyemo, Vini niwe wabaye intandaro y’ibyo bibazo byose, ni umukinnyi ushyira imbere ivangura n’aho atarikorewe, ubundi se kuki we bibaho kenshi? Abantu bakagombye kwibaza icyo kibazo nacyo

Vini we yavuze ko ahuwo we impamvu bamurwanya cyane ari uko ari mu bantu barwanya cyane ivangura, kuri we ntiyemeranywa n’abamaze kubyakira bumva ko atacyo bibatwaye, iyo ntambara rero ahora atera ituma yangwa n’abasazwe n’iyo ngeso y’ivangura, ati:”Njye ndwanya cyane ivangura rikorerwa abirabura mu mukino cyane cyane hano muri Espagne, ni ikintu gikomeye cyane hano, ndetse benshi basa nanjye bameze nk’abamaze kubyakira,njye rero si uko meze, sinshobora kubyakira, nzakomeza kurwana runo rugamba n’ubwo benshi mu nshuti zanjye bansaba kubyihorera“.

Uyu mugabo ahamya ko urugamba rwo kurwanya ibanguraruhu rikorerwa abirabura muri ruhago ya Espagne ari intambara itoroshye ariko ko yiteguye kuyirwana ndetse ko afite icyizere ko bizakunda abirabura bagafatwa nk’abandi bose.

Umukino wamaze iminota icumi irenga icumi wahagaze

Comments are closed.