Visi Perezida wa Rayon Sport amaze kwegura


Bwana Roger Ngoga Ruterana wari visi Perezida wa kabiri w’ikipe ya Rayon Sport, yamaze gutangaza ko yeguye ku mwanya we, ibi akaba abikoze nyuma y’inama y’inteko rusange yabaye kuri iki cyumweru taliki ya 7 Nzeli 2025.
Uyu mugabo wamenyekanye cyane muri Rayon Sport, yavuze ko afite impamvu ze bwite zitumye yegura ku mwanya w’umuyobozi wa kabiri wungirije muri Rayon ndetse ko afite akazi kensi bishobora gutuma atabasha kuzuza inshingano ze neza.
Uyu mugabo yatorewe rimwe na Bwana Prosper we wagizwe visi perezida wa mbere muri komite nshya ya Rayon Sport.
Comments are closed.