“Visit Rwanda” ntizongera kugaragara ku myenda ya Arsenal.

381

U Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza byemeranijwe kutongera amasezerano y’imikoranire mu gihe asanzwe azaba arangiye.

Urwego rw’igihugu rw’iterambere RDB kuri uyu wa gatatu rwashyize hanze itangazo rivuga ko ubwo amasezerano y’imikoranire hagati yayo n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye mu kwezi kwa Kamena umwaka utaha wa 2026, hatazabaho kuyongeza.

RDB yatangaje ko ari icyemezo cyafashwe ku bwumvikane bw’impande zombi, hagamijwe gushimangira icyerekezo gishya cy’ubukerarugendo n’ishoramari.

Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Ni amasezerano yafashije u Rwanda mu ngeri nyinshi, aho rubasha kwinjiza amafaranga aturuka mu bukerarugendo ndetse n’isura hamwe n’amateka yarwo akarushaho kumenyekana.

Comments are closed.