“Wallah” indirimbo ya Brysee ikomeje kwigarurira imitima y’urubyiruko

14,710
Kwibuka30

Indirimbo yitwa Wallah y’umuhanzi ukizamuka ikomeje gukundwa n’abatari bake kubera igitekerezo kirimo bivugwa ko ari inkuru mpamo.

Biragoye ko muri iki gihe wabona umuntu utazi “Passe” ni ijambo rivugwa inshuro zitari nke mu minwa y’abatari bake hano mu Rwanda cyane cyane mu rubyiruko rw’abakobwa no mu basore, ndetse no mu bakuze iryo jambo uraryumva cyane kuko ngo nabo buriya bakenera “passe”, uzumva umuntu abwiye undi ngo:”wampaye passe”,

Passe rero mu mvugo yahuranije, ni igihe umuntu runaka aba yabonye umukunzi mushya ariko akaba yamurangiwe n’undi muntu, nibwo uwo mukunzi yitwa “Passe”. Icyo kirungo rero kikaba gishobora kuba aricyo cyaryoheje indirimbo yitwa “Wallah” imaze igihe gito ishyizwe hanze n’umusore witwa Augustin Niyomuremyi uzwi nka Brysee, ni indirimbo iri gukundwa na benshi, bamwe bakemeza ko impamvu iri gukundwa cyane ari uko uno muhanzi yaririmbyemo ibjyanye na rya jambo “Passe” riri mu magambo akunzwe gukoreshwa cyane muri iyi minsi, ndetse iyo ndirimbo ikaba ishingiye no ku nkuru mpamo nk’uko uno musore abyemeza.

Kwibuka30

Muri iyi ndirimbo, itangira ubona Brysee yakira terefoni y’umukobwa w’inshuti ye (Bamwe bita Besto), amubwira ko yongeye guhura n’umusore yakunze, uwo mukobwa akimara kumva ko aziranye na Brysee, yahise amusaba kubahuza (Ibyitwa gutanga Passe).

Mu kiganiro kigufi uyu musore yahaye indorerwamo.com, yagize ati:”Nibyo koko, iriya nkuru ni impamo, hari umukobwa w’inshuti yanjye mfata nka mushiki wanjye, yakunze umwe mu nshuti zanjye, yaratinyutse ambwira ko nazamufasha nkabahuza, ni umukobwa wirekura, abandi baratinya kuvuga ikintu nk’icyo, baba bumva ari umusore ugomba gutera intambwe ya mbere we siko abyumva, ariko narabahuje, kandi umukobwa yahise afata iya mbere, ubu bameranye neza, nshimishwa n’umubano wabo kandi no kuba arijye wabigizemo uruhare”

Uyu muhanzi ufite inzozi zo kuzaba umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu ndetse no hanze, yavuze ko yanejejwe n’uburyo ino ndirimbo yakiriwe muri rubanda, yagize ati:”Narayiteguye bihagije, numvaga izaryoha nk’uko nari nabiteguje abantu, ariko sinarinzi ko bizagera kuri runo rwego, niteguye kuzakora ibirenze ibi, nzanyura imitima ya benshi hano iwacu ndetse no hanze, ndabyizeye

Brysee ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’indi yise “Her crazy” nayo y’urukundo, yavuze ko ari mu mwaka wa nyuma w’amashuri ye muri kaminuza y’u Rwanda, ko nayasoza azaha umwanya uhagije inganzo ye ku buryo benshi bazamwumva.

Leave A Reply

Your email address will not be published.