“Wenda na we ntanabishaka” – Kagame avuga ku byavuzwe ko arimo gutegura umukobwa we Ange kuzamusimbura

220
kwibuka31

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ku byo yavuze ko yabonye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko yaba arimo gutegura umukobwa we Ange Kagame kuzamusimbura ku butegetsi. Avuga ko we atagira umuntu perezida, ndetse ko hari ubwo Ange na we ubwe yaba atabyifuza.

Ikibazo cy’uzasimbura Kagame gikomeza kugarukwaho mu gihe mu ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi kugeza ubu ntawebigaragara ko yaba arimo gutegurwa kuzamusimbura, kandi kugeza ubu nta wugaragaza ubwo bushake no mu ruhande rw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ku cyumweru, mu ijambo yabwiye abari mu nama y’ihuriro Unity Club Intwararumuri, Perezida Paul Kagame yavuze ko aheruka kubona ku mbuga nkoranyambaga bavuga ngo “njyewe ntegura umukobwa wanjye kuzayobora igihugu”.

Yavuze ko iki kintu kimureba ku giti cye kandi “cyari kimbangamiye gato” bityo yifuje kukivugaho mu bantu.

Ikibazo cy’uzasimbura Perezida Kagame cyakomeje kuba ikiganiro hagati y’abantu no ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakavuga ko yaba arimo gutegura umukobwa we Ange Kagame ubu ukora nk’umukuru wungirije w’Akanama gashinzwe Igenamigambi rya Leta na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida.

Mu gusobanura ko atarimo gutegura umukobwa we, Perezida yavuze ko buri mwana we amureka akaba icyo ashaka, Kagame yatanze urugero ku bahungu be avuga ko yifuzaga ko uko ari batatu baba abasirikare, ati: “ariko umwe arananira, ambwira ko atabishaka” ko we ashaka kujya muri ‘business’.

Brian Kagame (wa kabiri iburyo mu bateye isaluti), umuhungu muto wa Perezida Kagame, mu kwezi gushize yinjiye mu gisirikare ku ipeti rya sous-lieutenant
Brian Kagame (wa kabiri iburyo mu bateye isaluti), umuhungu muto wa Perezida Kagame, mu kwezi gushize yinjiye mu gisirikare ku ipeti rya sous-lieutenant

Abahungu be Ian Kagame ubu ni umusirikare w’ipeti rya kapiteni mu mutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu, murumuna we Brian muri uyu mwaka na we yinjiye mu gisirikare ku ipeti rya sous-lieutenant/second lieutenant, naho mukuru wabo Ivan ni umushoramari muri Afurika no muri Amerika, akaba n’umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’ikigo cya leta gishinzwe iterambere, Rwanda Development Board.

Amaze kuvuga inzira abana be bahisemo, Kagame yagize ati: “Umwana w’umunyarwanda uwo ari we wese, harimo n’abanjye, akwiye kuba icyo ashaka kuba, agakora icyo ashaka kuba.”

Yongeraho ati: “Icyo mvuga rero ni uko uwo mukobwa [Ange] ngo nzagira perezida ntabwo nagira umuntu perezida ntibibaho, ntabwo byakunda, wenda nawe ntanabishaka.”

Ange Kagame ntabwo yigeze agaragaza ubushake bwo gusimbura se, kandi iyi ngingo we ntabwo arayivugaho, ku mugaragaro.

Comments are closed.