Wema SEPETU yongeye kwibutsa Diamond ko afite umwanya munini mu mutima we

16,192

Wema SEPATU yongeye agaragaza amarangamutima ye kuri Diamond Platnumz amubwira ko afite umwanya wihariye mu mutima we

Nyuma y’aho kuri uyu wa 8 Werurwe 2020 Bwana DIAMOND PLATNUMZ ashyiriye amafoto y’abagore bagera ku munani avuga ki bamubereye ingenzi mu buzima, kandi ko aribo batumye agera aho ageze. Muri ayo mashusho, Platnumz yashyizeho abagore babyaranye ashyiramo na nyina. Nyuma y’ubwo butumwa, uwitwa WEMA SEPETU, umugore wigeze gukundana na Bwana DIAMOND PLATNUMZ ndetse bakaba bafitanye n’umwana yahise asubiza ubwo butumwa bwe yibutsa Platnumz ko afite kandi ahorana umwanya udasanzwe mu mutima we. Mu magambo ye agaragara munsi y’ubutumwa bwa Platnumz, yagize ati:”Uhorana umwanya w’umwihariko mu mutima wanjye, kandi nawe urabizi” Wema SEPETU ni umukobwa wabaye nyampinga mu gihugu cya Tanzaniya mu mwaka wa 2006 ndetse ahagararira igihugu cya Tanzaniya mu marushanwa ya Miss Universe muri uwo mwaka nyine.

Ibi SEPETU abyanditse nyuma y’iminsi mike gusa Diamond Platnumz atandukanye n’umukobwa bakundanaga witwa TANASHA ukomoka mu gihugu cya Kenya.

Comments are closed.