Yago yashyize umucyo ku ifoto imaze iminsi imugaragaza nk’ucuruza M2U

12,249

Umunyamakuru uzwi nka Yago yatanze umucyo ku ifoto imaze iminsi inyuzwa ku mbuga nkoranyambaga imugaragaza yambaye umwenda wa Airtel benshi bakibaza niba yaracuruzaga M2U.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ifoto igaragaza umusore w’umunyamakuru witwa Nyarwaya ariko uzwi cyane ku izina rya YAGO yambaye umwenda (Jilet) wa airtel ukunze kwambarwa n’abakozi b’iyo company bacuruza ama unites cyangwa se abakora umwuga wo gutwara abantu kuri za moto.

Kuri iyo foto abantu benshi bakomeje kugira icyo bayivugaho bitewe n’uwabaga ayishyizeho n’amagambo ayiherekeje, ariko benshi bakunze kujya bandikaho ngo :”Ubu Yago aziko ko twibagiwe ko nawe yavuye kure”, yewe hari n’uwanditse agira ati:”Yago wavuye kure ntiyari akwiye kwirata yanga kwitaba bamwe mu bantu bamuhamagara”

Nyuma y’iyo foto, abantu benshi baketse ko Yago yahoze akora akazi ko gucuruza ama unites, akazi bamwe bafata nk’agasuzuguritse mu by’ukuri kandi gatunze benshi muri kino gihugu.

Mu kiganiro uyu munyabigwi kuri Youtube yagiranye n’umuhanzi Bushali, YAGO yamuhaye akanya nawe ngo agire icyo amubaza, undi (Bushali) amubaza inkomoko y’iriya foto yari imaze iminsi ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Bushali yagize ati:”Nkiyibona nibajije byinshi, navuze ko uri umu hastler wa kera, tubwize ukuri, icyo gihe wakoraga iki? Wacuruzaga M2U cyangwa watwaraga moto?”

Yago yavuze ko iriya foto yafatiwe i Huye ubwo Meddy yari ku rubyiniro, yakomeje avuga ko iriya foto yafashwe hagati y’umwaka wa 2017 na 2018, yagize ati:”Iyi foto yafashwe hagati y’umwaka wa 2017 na 2018 igihe Airtel yazana Meddy na The Ben bagakorana indirimbo ya Airtel, yari irimo abahanzi bane bari bakomeye, icyo gihe rero jyewe nagiyeyo ndi umunyamakuru wa RadioTV10

Yago yakomeje avuga ko icyo gihe Meddy yari ku rubyiniro aririmba indirimbo “wiceceka”, yagiyeyo nk’umukozi wa Radio TV10, kuko yakoranaga na Airtel noneho abanyamakuru basabwa kwambara utwenda twa Airtel, avuga ko yari yoherejwe gukora inkuru, ati:”Buriya ni uko batarebye neza, nari mfite ma camera mu ugongo

Bwana YAGO yakomeje avuga ko gucuruza M2U atari igisebo kuko nawe yazicuruza, agira ati:”M2U nazicuruza rwose nta kibazo kirimo, umuntu rero wanditse ngo nari mu kazi ko gucuruza M2U arababeshya siko bimeze

Yago yamenyekanye ubwo yari umunyamakuru kuri Radio TV10, nyuma ahitamo gusezera muri icyo gitangazamakuru afungura tereviziyo ye yamamaye nka “YAGO TV Show”

Uyu musore yashimiwe cyane na rubanda kubera ibikorwa by’urukundo no gufasha yagiye agaragaza mu bantu batandukanye.

Comments are closed.