YARWANYE N’IFI NINI AGERAGEZA KUYIKUBITA MUMUTWE MAZE IRAMUREKURA AVA MU MAZI.

13,602
Hell's Kitchen' winner Heather West cooking in Centerport | Newsday

HEATHER WEST  UZWIHO GUKORESHA TIK TOK YAGARAGAJE UKO YABASHIJE KUVA MU NZARA Y’IFI NINI YO MU BWOKO BWA SHARK YARI YAMUFASHE IKIRENGE KUGEZA AYIGOBOTOYE.

Heather West yasobanuye ukuntu yarwanye n’ifi yo mu bwoko bwa shark ubwo yamufataga akaguru ariwe wari usigaye wenyine mumazi yoga mugihe abo bari kumwe bose bari bamaze kuyavamo.

Yatangaje ko yamaze amasegonda mirongo itatu (30) arwana nayo kugira ngo imurekure. Yaragize ati” Nahise mpindukira ndareba, numvaga ikintu kimfashe ikirenge. Ubwonko bwanjye ntibwashoboraga kumva neza. Naketse ko ari umwe mubo twari kumwe mumazi wafashe akaguru kanjye ariko nza kurwana nayo.Naje kumenya ko ari shark ubwo yatangiraga kunshinga amenyo nuko ntangira kurwana nayo nyikubita mumutwe inshuro nyinshi kugeza indekuye kandi nsohokamo.

N’ubwo bitamworoheye yatangaje ko yakomeretse ku kaguru ariko yabashije kwirwanaho bitarakomera cyane kandi akava mumazi agifite imbaraga nk’uko yanabigaje ku rubuga rwe rwa tik tok.

(written by: Emmy Noah)

Comments are closed.