Yatawe muri yombi nyuma yo gutema umugore we amuziza kumuca inyuma

9,928
Kwibuka30

Umugabo uri mu kigero k’imyaka 60 yatawe muri yombi nyuma yo gutema umugore we akoresheje umuhoro, yamushinjaga kumuca akisangira abandi bagabo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, mu Karere ka Kirehe, umurenge wa Gahara, hari mugabo uri mu kigeo k’imyaka 60 y’amavuko yatemye umugore we akoresheje umuhoro, nyuma uwo mugore akaza kugwa kwa muganga kubera ibikomere bikabije yari yatewe.

Amakuru agera ku kinyamakuru igihe.com dukesha iyi nkuru, aravuga ko uno muryango wari usanganywe amakimbirane yatangiye ubwo uyu mugabo yafungurwaga nyuma yo kumara imyaka myinshi muri gereza kubera icyaha cya Jenoside, agasanga umugore we yarabyaranye umwana n’undi mugabo, kuva ubwo ngo bakundaga gushwana bashinjanya gucana inyuma.

Kwibuka30

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gahara, Muhoza Justin, yavuze ko uwo mugore watemwe yaje kugwa kwa muganga nyuma ubwo abaganga bari batangiye kumuvura.

Ati ” Byabaye uyu munsi mu rukerera, umugabo afite imyaka 60 naho umugore we afite imyaka 48, uko byagenze rero umugabo aravuga ko ubwo yafungurwaga azira icyaha cya Jenoside, yasanze umugore we yarabyaranye n’undi mugabo batangira gushwana kuva ubwo, akenshi bakundaga gupfa gucana inyuma ari nabyo byavuyemo kwicana.”

Gitifu yakomeje avuga ko akenshi muri urwo rugo hakundaga kugaragara amakimbirane ajyanye no gucana inyuma, buri umwe yashinjaga undi ko amuca inyuma bigatuma bahora bashwana.

Ati “Mu rukerera rero nibwo yamutemye twagiye kuhagera asa n’aho yakomeretse cyane tumugejeje ku Kigo Nderabuzima cya Gahara apfa barimo kumuvura.”

Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahara.

Leave A Reply

Your email address will not be published.