Yatawe muri yombi nyuma yo kohereza SMS irimo ingengabitekerezo ya jenoside Gitifu w’Umurenge

8,968

Bwana Theodore yatawe muri yombi nyuma yo gukwirakwiza ubutumwa bwuzuyemo ingengabitekerezo ya jenoside abantu batandukanye harimo n’umuyobozi w’Umurenge.

Inzego z’umutekano mu Karere ka Gakenke zirimo Polisi na RIB ziratangaza ko zataye muri yombi umusore witwa KARANGAYIRE Theodore, utuye Umurenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, akekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uwo musore ushinjwa gukwirakwiza ubutumwa bwuzuyemo ingengabitekerezo ya jenoside, yabikoze akoresheje terefoni yohereza ubutumwa abantu batandukanye yifashisha za simikadi eshatu zose zitandukanye zibaruwe ku zindi ndangamuntu. Mu bantu yohereje ubwo butumwa, harimo n’umuyobozi w’umurenge asanzwe atuyemo.

Amakuru ava mu buyobozi bushinzwe umutekano muri ako gace aravuga ko yabikoze kuri uyu wa gatandatu itariki ya 18 Mata 2020, mu bantu uwo musore yoherereje ubutumwa burimo ingengabitekerezo ya Jenoside hakaba harimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, Janvier Bisengimana ndetse n’umucuruzi warokotse Jenoside witwa Itangishaka Edith yongera abwohereza uwitwa DJUMA RUKUNDO Usanzwe akora akazi ko kwakira imisoro muri uwo murenge.

Inzego z’umutekano ziratangaza ko uyo musore ubu afungiye kuri RIB ikorera mu Karere ka Gakenke, mu gihe iperereza rikomeje.

Mu gihe u Rwanda n’isi yose muri rusange rwatangiraga icyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi kuri uyu wa 7 Mata, Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa Abanyarwanda kwirinda ibintu byose cyangwa imvugo zose zigaragaza ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe abatutsi cyangwa ibikorwa n’imvugo bigaragaza gupfobya iyo jenoside. Itsembabwoko ryabaye muri Mata 1994 ryemejwe nka jenoside yakorewe Abatutsi n’umuryango w’abibumbye ndetse uwo muryango uvuga ko ihakana cyangwa ipfobya rya jenoside yakorewe abatutsi ari icyaha gihanirwa n’itegeko.

This image has an empty alt attribute; its file name is depositphotos_50680323-stock-photo-the-handcuffs-on-the-white.jpg
Leave A Reply

Your email address will not be published.