Yatumijeho abakobwa abishyurira tike, abaha no ku biryo, banze kwinjira mu cyumba abafungira iwe.


Bwana Mwitende Abdulkarim wamenyekanye cyane nka “Burikantu” ku mbuga nkoranyambaga, yaraye atawe muri yombi n’inzego z’umutekano.
Guhera ku munsi w’ejo ku cyumweru taliki ya 20 Nyakanga 2025 nibwo inkuru y’itabwa muri yombi y’uno mugabo uzwi cyane mu mihanda nka “BURIKANTU”yatangiye kunugwanugwa, bamwe bakavuga ko ari amagambo, ko ahubwo ari ibihuha byo mu mihanda nk’uko hanze aha hasigaye hitwa.
Ariko inkuru yaje kuba kimomo kuri uyu wa mbere nyuma yaho Umuvugizi wa RIB Bwana Dr. Murangira Thierry abihamije, ndetse anasobanura neza icyo uwo musore yazize cyatumye arara aho adasanzwe arara.
Dr. Thierry yavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi guhera ku munsi w’ejo ku cyumweru, akaba akurikiranyweho icyaha cyabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama mu Mudugudu wa Binunga aho Burikantu atuye.
Amakuru ahari avuga ko uyu mugabo, yahamagaye umukobwa ngo amusange iwe, cyakoze ngo uwo mukobwa yazanye n’abandi bashuti be.
Ngo bakihagera, barasangiye, baranywa, maze Bwana Buringuni asaba uwo mukobwa ko bajya mu cyumba bakavugana uburyo yamufasha mu kumenyakanisha impano ye, undi arabyanga, Buringuni yagerageje kumwinginga ariko biba iby’ubusa undi akomeza kwanga.
“Burikantu” ufite amazina ye nyayo ya Mwitende Abdulkarim yarakaye ahita asaba ko abo bakobwa bakingiranwa mu nzu kugeza bamusubije amafaranga ya moto yabishyuriye ndetse n’ibiryo bari bamaze kurya.
Amakuru akomeza avuga ko abo bakobwa bagerageje kumuha amafaranga make bari bafite undi arayanga, ndetse arigendera asiga abakingiranye mu nzu, nibwo bigiriye inama yo guhamagara police nayo iraza ibakuramo ihita itambikama Bwana Buringuni.
Uyu mugabo aramutse ahamijwe iki cyaha, yahanishwa n’ingingo ya 151 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, yakatirwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.
(Inkuru ya Igihozo Linkah)
Comments are closed.