Yibye nyirabuja miliyoni 2, afatirwa i Kayonza amaze gukuramo arenga ibihumbi 500

9,397

Polisi y’u Rwanda yafashe umusore witwa Sinjyeniyo Claude, wafatiwe mu Karere ka Kayonza, nyuma yo kwiba amafaranga angana na Miliyoni 2Frw nyirabuja witwa Nyirakanani Antoinette, ukorera ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Matewusi.

Ubwo Sinjyeniyo yerekwaga itangazamakuru na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mata 2023, umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Twajamahoro, yavuze ko uyu musore yibye ayo mafaranga ku wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023, afatwa bucyeye bwaho tariki 16 Mata 2023.

Ati “Uyu musore Sinjyenibo akimara kwiba aya mafaranga, umukoresha we yahise aza gutanga ikirego kuri RIB, dutangira gukora iperereza tumufatira mu Karere ka Kayonza, dusanga mu mafaranga yibye amaze gukoreshamo ibihumbi 570, tumusangana 1,430,000Frw”.

CIP Twajamahoro avuga ko ayo mafaranga yayaguzemo inkweto, imyenda, Telefone n’igikapu.

Yashimiye polisi yagaruje ayo mafaranga

Mu mafaranga bamusanganye yahise asubizwa Nyirakanani Antoinette, uyu musore na we akazashyikirizwa ubutabera.

Nyirakanani amaze guhabwa amafaranga na Polisi y’u Rwanda, yatangaje ko yishimiye uburyo yafashijwe n’inzego z’umutekano, nyuma yo kuzigezaho ikibazo yari ahuye nacyo cyo kwibwa n’uyu mukozi we.

Ati “Ni ukuri ubuyobozi bwacu burakora cyane kuko nabagejejeho ikibazo cyo kwibwa, bucyeye bahita bambwira ko bamufashe, none dore bansubije n’amafaranga yanjye, ayo basanze asigaranye”.

Nyirakanani avuga ko uburyo yibwemo ayo mafaranga, yari amaze kuva muri Banki ayashyira muri Tiruwari y’akabati yibagirwa gufunga ubwo yari agiye hanze, umukozi we amucunga ku jisho ahita ayatwara.

Ati “Ndagira inama bagenzi banjye yo kutarangara mu kazi, kandi ko bagomba kwirinda kubika aho bakorera amafaranga menshi, ko bajya bahita bayabika kuri telefone cyangwa kuri Banki kuko umutekano wayo uba utizewe”.

Comments are closed.