Yves KIMENYI yagizwe kapiteni wa Kiyovu Sport

13,418
Image

Bwana KIMENYI Yves wahoze akinira Rayon sport yagizwe kapiteni w’ikipe y’Urucaca.

Amakuru dufitiye gihamya aturuka mu mwiherero w’abakinnyi ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sport uri kubera muri kamwe mu turere two hanze y’umugi wa Kigali, umwiherero atangiye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 3 Ukwakira 2020, ayo makuru aravuga ko imwe mu myanzuro yahafatiwe ari uko uwahoze ari umukinnyi wa Rayon sport ariko nyuma akaza kugurw n’ikipe ya Kiyovu sport, Bwana KIMENYI Yves ariwe wagizwe kapiteni w’iyi kipe y’urucaca.

Aya makuru arakomeza avuga ko Bwana Kimenyi Yves azungirizwa na mugenzi we Irambona nawe waje muri Kiyovu avuye mu ikipe ya Rayon Sport ndetse na Serumogo Ally wari usanzwe ari kapiteni w’iyi kipe.

Amakuru ava imber mu Rucaca aravuga ko ari umutoza mukuru w’ikipe Bwana Karekezi Olivier wahisemo Kimenyi nka Kapiteni, biranavugwa yuko Olivier ariwe wagiriye inama ubuyobozi bwa Kiyovu Kugura Yves kuko yamubonagamo umuzamu mwiza wafasha ikipe.

Serumogo Ally yateye umugongo Rayon Sports yongera - Inyarwanda.com

Serumogo Ally wari usanzwe ari kapiteni w’ikipe, ubu azungiriza Yves Kimenyi

Hashize iminsi ikipe ya Kiyovu yikuye mu bibazo by’ubuyobozi yari imazemo iminsi nyuma yaho hatorwe komite n’ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Bwana Juvenal watowe ku majwi yose ijana ku ijana.

Image

Comments are closed.