Zanzibar: Ukuriye abatavugarumwe na Leta yatawe muri yombi habura umunsi umwe amatora abe

6,249
Kwibuka30
Maalim Seif

Bwana Maalim Seif, umukuru w’ishyaka ACT Wazalendo ritavuga rumwe na Leta mu birwa bya Zanzibar yahagaritswe nk’uko byemezwa na bamwe bo mu ishyaka rye mu gihe habura umunsi umwe gusa hakaba amatora y’umukuru w’igihugu.

amakuru aravuga ko Maalim Seif yafashwe na polisi uyu musi mu gatondo ku biro by’itora bya Garagara, ibintu abatavuga rumwe na Leta bavuze ko bidakwiye na gato.

Amatora muri Zanzibar yatangiye uyu munsi kuwa kabiri mu gihe muri Tanzania ho amatora ateganijwe kuba ku munsi w’ejo.

Kwibuka30

Mu gihe ayo makuru aturuka ku barwanashyaka be avuga ko Polisi ariyo yamutaye muri yombi, umuvugizi wa Polisi muri ZanzibarAwadh Juma Hajj yavuze ko butamufite kandi ko ayo makuru y’ifungwa rye agomba kubazwa abayoboke be.

Nk’uko biri mu itangazo rya ACT Wazalendo ku rubuga rwa Twitter, Maalim Seif baravuga ko yafashwe n’abashinzwe umutekano mu gihe ku biro by’itora.

Kuri uyu wa mbere, akanama gashinzwe gutegura amatora muri Zanzibar kamenyesheje ko Polisi n’abahagarariye amatora ari bo bonyine bemerewe kubanza gutora kandi ko nta wundi muntu wemerewe gukurikirana iby’ayo matora usibye bo.

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi wakomeje kugaragaza imungenge utewe no kuba hashobora kubaho uburiganya mu gutora no kubarura amajwi.

Maalim Seif akamatwa | NRS-Import | DW | 27.10.2020
Leave A Reply

Your email address will not be published.