Zari Hassan yashyize umucyo ku mashusho ye na Diamond wahoze ari umugabo we.

1,071

Umunyamidelikazi akaba n’umwe mu bagore b’abaherwe, ufite inkomoko muri Uganda, Zari Hassan uzwi nka ‘The Boss Lady’, yakuyeho urujijo ku mashusho aherutse gusakara ku mbuga nkoranyambaga afatanye agatoki ku kundi n’uwahoze ari unugabo Diamond Platnumz, bigakekwa ko basubiranye.

Ku wa Gatanu nibwo abakoresha imbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro, bitewe n’amashusho agaragaza Diamond Platnumz na Zari Hassan bishimanye cyane, akaboko ku kandi basa n’abafite aho basohokeye.

Aya mashusho bivugwa ko yafashwe ubwo aba bombi bari mu gikorwa cya filime yitwa Young, Famous & African, igice cyayo gishya kizajya hanze vuba, yibajijweho na benshi cyane, niba barasubiranye, nyuma y’igihe batandukanye bafitanye abana babiri, Queen Tiffah na Nillan.

Uyu mugore mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Millard Ayo ku ya 25 Gashyantare 2024, yavuze ko abantu ibyo baketse bitari byo kuko ayo mashusho agamije kurushaho kumenyekanisha indirimbo ya Diamond Platnumz, yise Mapozi aherutse gushyira hanze.

Zari yagize ati:“Ariya mashusho yafashwe, Diamond ansabye ubufasha mu kumenyekanisha indirimbo ‘Mapozi’, kubera ko itari kugera kure nk’uko abishaka.”

Ayo mashusho uretse kuba yaribajijweho byinshi, yahise akurikirwa no kutakirwa neza n’abasanzwe ari abakunzi b’ibi byamamare byombi, haba kuri Zuchu bivugwa ko akundana na Diamond Platnumz ndetse na Shakib Cham Lutaaya, umugabo wa Zari Hassan.

Nyuma y’amasaha make, Diamond Platnumz ashyize hanze ayo mashusho ye na Zari Hassan wahoze ari umugore we, Zuchu yahise atangaza ko yatandukanye na Diamond, kuko mu gihe cyose bamaranye mu rukundo rwabo habuzemo ubwubahane.

Gusa ariko Zari Hassan, mu byo yasobanuye ku kuba yarabaye intandaro yo gutandukana kwa Zuchu na Diamond Platnumz, yavuze ko ibyabaye byaba bitaratewe n’ariya mashusho, kuko ubwo yafatwaga, uyu mukobwa yari ahari ari kumwe n’abana babo.

Yagize ati:“Umuryango wose wari uhari, ndetse na Zuchu yari ahari rwose, ari kumwe n’abana. Byararangiye aragenda [Diamond Platnumz], nanjye nkomeza muri gahunda zanjye.”

Zari yakomeje avuga ko Zuchu na Diamond Platnumz, ubwabo bari basanganywe ibibazo bishobora kuba byaratumye batandukana.

Ku bijyanye no kuba itarashimishije umugabo we bikaba ngombwa ko baba bafashe akanya ko gutandukana, Zari yavuze ko yemera amakosa yakoze kuko ibyabaye atigeze abimenyesha umugabo we, agatungurwa no kubibona ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati:“Amashusho agisohoka, natangiye kubona ibibazo bizamutse. Shakib yari mu rugo ndetse uwo munsi yari yasubiye muri Uganda. Nageze mu rugo, arambaza ngo mugore wanjye, ibi bintu ko mbona ntabisobanukiwe? Kuki utabanje kumbwira? Kuko iyo ibintu nk’ibi bije bitesha agaciro.”

Zari Hassan, yavuze ko yasabye imbabazi umugabo we ku bw’ibyabaye, atigeze amumenyesha ku ifatwa ry’ariya mashusho ariko ahamya ko kuba bafashe akanya ko kuba batandukanye, bifite inkomoko nyinshi kuva mu kwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza umwaka ushize.

Ati:“Njyewe na Shakib twari dusanzwe dufitanye ibibazo mbere y’ariya mashusho, kuva mu mu kwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza aribwo natangiye gusiba amafoto yose dufitanye ku mbuga nkoranyambaga zanjye. Twari dufitanye ibibazo bikomeye.

Comments are closed.