Zari yakuriye agahu ku nnyo abamaze iminsi bamubaza umukunzi we mushya

9,108
Zari on GK Choppa 'relationship': If it ends in tears, they're not your  tears

Nyuma yo guhozwa ku nkeke, Zari Hassan yakuriye agahu ku nnyo abamaze iminsi bamubaza umukunzi we mushya.

Zari Hassan, umunyamideli, n’umuherwe ukomoka mu gihugu cya Uganda, akomeje kuvugwa cyane mu ruhando rwa showbuzz nyuma y’aho benshi mu bamukurikira ku mbuga nkoranyembaga ze zitandukanye bakomeje kumubaza niba umugabo bamaze iminsi bifotozanya ariwe mukunzi we mushya nyuma yo gukundana no kubyarana na Bwana Diamond Platnumz.

Uyu mubyeyi w’abana babiri yemeye asohoka mu gakarito ko guceceka maze avuga ko abamufitiye ishyari bakwiye kwihangana byakwanga bakimanika, Zari yavuze ko umugabo bamaze iminsi babona ku mbuga nkoranyambaga ze ariwe mukunzi we mushya, yagize ati:”Ndambiwe amagambo n’ibibazo bya buri munsi, abafite ishyari nibashaka bimanike, uriya niwe mugabo turi kumwe, niwe rukundo rwanjye, abamaze iminsi babimbaza basubirizwe hano”

Mu cyumweru gishize nibwo amafoto ya Zari Hassan ari kumwe na GK Choppa yacaga ibintu ku mbuga nkoranyambanga benshi batangira kubigiraho ikibazo bibaza niba koko uno mugore yaba amaze gufata icyemezo cyo gushaka undi mukunzi.

Mambo ya Valentine's Day: Zari na GK Choppa wazidi kuwarusha watu roho kwa  mahaba mazito - YouTube

Zari Hassan yakomeje avuga ko abantu bakwiye kumenya ko nawe ari umuntu kandi ko akeneye kubaho mu buzima bwe busanzwe butari ubwa cyamamare, kandi ko afite uburenganzira bwo guhitamo undi mukunzi cyane ko Diamond atariwe cyapa yahawe n’Imana, yagize ati:”Diamond ni se w’abana banjye, ndamwubaha kandi hari igihango cy’ubuzima dufitanye, ariko nanjye mfite uburenganzira bwo guhitamo uwo nshaka, si ngombwa Diamond, nyuma yanjye yagiye mu rukundo n’abandi benshi, nanjye rero mfite ubwo burenganzira”

Comments are closed.