Zelensky yemeje ko ingabo za Ukraine ziri mu karere ka Belgorod ko mu Burusiya


Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yemeye ku mugaragaro ku nshuro ya mbere ko ingabo z’icyo gihugu ziri mu mirwano mu karere ka Belgorod ko mu Burusiya.
Ku wa mbere, yagize ati: “Dukomeje gukora ibikorwa mu turere two ku mupaka ku butaka bw’umwanzi ndetse ibi rwose birakwiye – intambara igomba gusubira aho yaturutse.”
Mu magambo ye yanakomoje ku karere ka Kursk ko mu Burusiya, aho Ukraine igifite ubutaka buto igenzura nyuma y’igitero gikomeye yagabyeyo mu mwaka ushize. Kuva icyo gihe Uburusiya bumaze kwisubiza igice kinini cy’ubutaka bw’ako karere.
Zelensky yavuze ko “intego y’ingenzi” ari ukurinda uturere twa Ukraine twa Sumy na Kharkiv two ku mupaka, no “koroshya igitutu” ku bindi bice by’urugamba rugari cyane, by’umwihariko mu karere ka Donetsk ko mu burasirazuba bwa Ukraine.
Mu kwezi gushize, igisirikare cy’Uburusiya cyari cyatangaje amagerageza ya Ukraine yo kwambukira mu karere ka Belgorod – ariko cyavuze ko ibyo bitero byasubijwe inyuma.
Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yagabye igitero gisesuye kuri Ukraine mu mwaka wa 2022, ndetse kuri ubu Uburusiya bugenzura hafi 20% by’ubutaka bwa Ukraine.
Mu ijambo ryo mu buryo bwa videwo yavuze mu ijoro ryo ku wa mbere, Zelensky yavuze ko yahawe amakuru n’umugaba mukuru w’ingabo za Ukraine Jenerali Oleksandr Syrskyi ku kuntu ibintu bimeze ku rugamba, “harimo n’aho turi mu turere twa Kursk na Belgorod”.
Zelensky yashimiye imitwe (amatsinda) myinshi y’ingabo irimo kurinda Ukraine, harimo n’umutwe njya rugamba wa 225 wagabwe mu karere ka Belgorod.
Perezida Zelensky yagize ati: “Mwagize neza, basore! Ntewe ishema na buri muntu wese urimo kurwanira Ukraine!”
Nta yandi makuru arenzeho yatanze. Ni ko kwemera mu buryo bweruye kwe kwa mbere ko ingabo za Ukraine ziri mu karere ka Belgorod.

Ku itariki ya 18 Werurwe (3) uyu mwaka, Zelensky yari yemeje mu buryo buziguye ko ingabo za Ukraine ziri muri ako karere.
Ubwo yari abajijwe n’abanyamakuru kugira icyo avuga ku itangazo rya minisiteri y’ingabo z’Uburusiya rivuga ko ingabo za Ukraine zari zagerageje ariko ntizashobora kwinjira mu gice cy’uburengerazuba bw’akarere ka Belgorod, yagize ati: “Hari igikorwa kirimo kuhaba.”
Uburusiya bwari bwavuze ko amagerageza yose ya Ukraine yo gutera intambwe yerekeza mu byaro bya Demidovka na Prilesye yasubijwe inyuma, ndetse ko igitero cyambukiranya umupaka cyaburijwemo.
Ariko icyo gihe Abarusiya benshi batangaza amakuru ya gisirikare ku mbuga za internet, batangaje ko hari harimo kuba imirwano mu cyaro cya Demidovka, kiri mu ntera ya kilometero hafi ebyiri uvuye ku mupaka wa Ukraine.
Ikigo cy’ubushakashatsi ku ntambara cyo muri Amerika (Institute for the Study of War, ISW) na cyo mu makuru mashya cyatangaje ku itariki ya 21 Werurwe, cyavuze ko “ingabo za Ukraine ziherutse gutera intambwe muri Belgorod”.
Icyo gihe ikigo ISW cyagize kiti: “Abatangaza amakuru ya gisirikare ku mbuga za internet b’Abarusiya bavuze ko ingabo za Ukraine zateye intambwe ndetse zirimo gushimangira [gukomeza] ibirindiro mu nkengero za Demidovka na Prilesye.” Icyo kigo cyongeyeho ko ibyo byari bitaremezwa.
Mu minsi ibiri ishize, abatangaza amakuru ya gisirikare ku mbuga za internet b’Abarusiya bari batangaje ko ingabo za Ukraine zari zirimo gusubira inyuma ziva mu gace ka Demidovka.
Byemezwa ko igikorwa cya gisirikare (operation) cya Ukraine mu karere ka Belgorod ari gito cyane ugereranyije n’ibikorwa byacyo byo mu karere ka Kursk, aho hari igihe Ukraine yari yarafashe ibyaro byinshi byaho harimo n’umujyi wa Sudzha w’ako karere.
Zelensky n’abakuru b’ingabo (ba komanda) za Ukraine bo ku rwego rwo hejuru bakomeje kuvuga ko ibitero nk’ibyo byahatiye Uburusiya kwimura ingabo zabwo buzikura mu karere ka Donetsk muri Ukraine zijya kurwana muri utwo turere two mu Burusiya. Kuva mu mezi ya vuba aha ashize, ingabo z’Uburusiya zakomeje gutera intambwe – nubwo igenda gahoro – mu karere ka Donetsk.
Ukraine ishobora no kuba yizeye kugurana (guhererekanya) n’Uburusiya ibice byabwo ifite, Uburusiya na bwo bukayiha uturere twa Ukraine bwigaruriye, mu biganiro by’amahoro bishobora kuzabaho birimo gushyirwamo umuhate n’Amerika.
Abasesenguzi ku ntambara benshi – bo muri Ukraine no mu burengerazuba bw’isi – bibajije akamaro ko mu rwego rwa gisirikare ibikorwa bya Ukraine ku butaka bw’Uburusiya bifite, bakomoza ku mubare munini w’abicirwa n’abakomerekera mu mirwano, ndetse n’ingorane zo kugeza intwaro ku basirikare bariyo.
Comments are closed.