Zuchu yahakanye amakuru yavugaga ko ari mu rukundo na Diamond

10,173

Nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avuga ko Diamond Platnumz ari mu rukundo n’umuhanzi Zuchu, ndetse bakavuga ko bano bombi bashobora kurushinga muri uku kwa kabiri, Zuchu we yahakanye iby’aya makuru avuga ko atigeze ajya no mu rukundo n’uyu muhanzi.

Zuhra Outhman umuhanzi ukunzwe cyane muri iki gihe mu gihugu cya Tanzania ariko wamenyekanye cyane ku kazina ka ZUCHU, yateye utwatsi amakuru yari amaze iminsi avuga ko afitanye ubukwe ku munsi w’abakundanye uzaba muri uku kwa kwa kabiri n’umuhanzi ukomeye muri Tanzaniya Bwana Diamond Platnumz, ndetse avuga ko atigeze ajya mu rukundo n’uyu mugabo usanzwe amufasha mu muziki we.

Aya makuru y’urukundo rw’aba bombi yari yaremejwe na nyina wa Diamond n’undi munyamakuru wa WASAFI FM uzwi ku izina rya Juma Lokole, bemeza ko bano bombi bafite ubukwe ku italiki ya 14 Gashyantare 2022.

Ubwo yari kuri Radio ya Diamond WASAFI FM, Zuchu yagize ati:”Diamond ni Boss wanjye, kandi n’iyo turi kumwe aba yitwara nka Boss wanjye koko, ndabimushimira nkanabimwubahira, kandi nziko bizakomeza bitya”

Abajijwe niba nta wundi mukunzi yaba afite, Zuchu yagize ati:”Yego, ndi umukobwa mwiza, sinabura abankunda, nibyo koko mfite umukunzi, ariko ndumva atari ngombwa ko muvuga hano, ntabikunda!”

Zuchu ni umwe mu bakobwa bafashwa na Diamond mu gikorwa cyo kuzamura impano, yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise Sukari n’izinzi nyinshi zagiye zigarurira imitima y’abakunzi ba muzika muri Tanzaniya.

Comments are closed.