Abantu bagera kuri 5 bamaze guhitanwa n’umuyaga wiswe “DORIANE”

13,775

Uno muyaga mwinshi uvanze n’imvura watangiye ejo, kugeza ubu umaze guhitana abantu batanu, usenya n’inyubako zitari nke.

Umuyaga udasanzwe uvanze n’imvura wiswe “DORIAN” umaze guhitana abantu bagera kuri 5 mu gihugu cya Bahamas. Uyu muyaga watangiye kwibasira kino gihugu cya Bahamas ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, abashinzwe ubumenyi bw’ikirere bakavuga ko uno muyaga igikomeje.

Ministre w’intebe w’icyo gihugu cya Bahamas Bwana HUBERT MINNIS, yemeje ko kugeza ubu abantu bamaze kubarurwa ko bahitanywe n’uwo muyaga ari 5 kandi ko uwo muyaga umaze gusenya amagorofa atari make. Umuryango wa croix rouge wo wemeje ko hamaze kubarurwa amazu agera kuri 13.000 yangijwe bikomeye n’uwo muyaga.

Umuyaga udasanzwe witiriwe DORIANE uri guca ibintu mu birwa bya Bahamas

Abahanga mu bumenyi bw’ikirere baratangaza ko uno muyaga ukomeje, ukaba wagera nu bice bimwe na bimwe bya Leta Zunze ubumwe za Amerika nka Floride, Georgia, California,… ni umuyaga ukoneye cyane kuko uri ku muvuduko wa kilometero 230 ku isaha ukaba uri ku rugero rwa kane.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published.