Bwana Salongo afite abagore barindwi kandi nibo bamufasha kurambagiza abandi bagore

11,909

Bwana MANAIRAGUHA uzwi nka Salongo afite abagore barindwi bose, kandi ngo abo bagore bose bamufasha mu kurambagiza abandi bagore.

Umugabo witwa MANIRAGUHA Protais mu Karere ka Musanze yaciye agahigo ko kugira abagore benshi mu Rwanda, kuri ubu atunze barindwi ariko avuga ko amaze kubana n’abagera kuri 11.

Maniraguha, ni umuvuzi gakondo uzwi nka Salongo Mayanja atuye mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Cyabararika. Atunze umuryango w’abagore barindwi n’abana 17 kandi bose babanye neza nkuko babyivugira.

Ni umugabo utebya cyane, akarusha iyo ari kumwe n’abagore be bose bahatanira kumutamika ibiryo, kuri we ngo “ijuru rye yaritangiriye ku Isi”.

Ikinyamakuru IGIHE.com dukesha iyo nkuru cyasuye uyu mugabo w’imyaka 42 n’umuryango we, bavuze ko icyamuteye gushaka abagore benshi, ari uko abasha kubatunga nta makimbirane.

Maniraguha ubusanzwe ni umuvuzi gakondo ukoresha imiti n’imbaraga zidasanzwe mu kuvura abantu indwara zitandukanye, bimwe bita ubupfumu dore ko nawe abyiyemerera.

Abanyamakuru bamusanze iwe ari kumwe n’abagore bane, batatu bagiye gusarura imyaka ariko mu kanya gato nabo bari bahageze batangira gusobanura uburyo uwo muryango ubanyemo.

Uyu mugabo avuga ko abo bagore bose ari abe ndetse ko nta n’umwe wigeze amusanga ku gahato ahubwo ngo baza bamukunze dore ko umwe ari we umurangira undi.

This image has an empty alt attribute; its file name is cf9a0074jpg-ca7e-4dcea.jpg

Maniraguha Salongo yavuze ko mbere atarinjira mu buvuzi gakondo, yari atunzwe no kudoda inkweto aba mu buzima bushaririye, ari nabyo byatumye abagore be ba mbere bagenda bakamusiga.

Aha ngo niho yafatiye umwanzuro wo kureka ako kazi yakoraga, ahita ajya mu buvuzi gakondo nyuma yo kuragwa ihembe na sekuru. Ubuvuzi bwaramuhiriye, akabona amafaranga ari nayo atungisha umuryango we.

MANIRAGUHA yagize ati “Umunsi umwe mu mezi atatu, abagore banjye bose mbahuriza hamwe, bakicara hariya ubundi nkabatekera ibihumyo n’imegeri. Bo bibwira ko ari ukubatetesha (Care), nyamara niho habamo ibanga rituma babana gutya, Njye nkoresha imiti da! Ngira amahembe 12, muri yo ihembe ryitwa Ruhazi rwa Nkwakuzi rituma abagore banjye batahukana kandi umwimerere wabo ni umwe, bose ni abahererezi iwabo.”

Abo bagore bose biyemerera ko Maniraguha ari umugabo wabo kandi ko babanye nta makimbirane. Bemeza ko bamusanze babizi neza ko bagiye guharikwa, ndetse bakaniyemerera ko ubwabo ari bo bamuherekeza bakamurambagiriza mukeba wabo.

Umutesi Nadia akaba ari na we mugore mukuru yagize ati “Ninjye mugore mukuru dufitanye n’abana bane mu myaka 16 tumaranye. Kuba yaranzaniyeho abandi bagore numva ntacyo bintwaye, sinanabarenganya kuko ntiwamenya uko abigenza ngo abazane.”

“Ubanza harimo n’imiti kuko azana uwa kabiri ntibyambabaje kugeza n’ubu niyo yazana abandi kuri aba ntacyo byantwara, cyane ko aritwe tumuherekeza kumurambagiriza mukeba wacu, nanjye naramuherekezaga namushima akamuzana.”

Uwanyirigira Jeanne d’Arc, umugore wa Gatatu we avuga ko uburyo umugabo wabo abashakamo butangaje kuko bashiduka bamukurikiye, ndetse ngo n’ugerageje kwahukana arigarura nk’uko byamubayeho.

Ati “Nibuka ko yampaye igishoro cy’ibihumbi 800, nshaka kuyikubira ndayatorokana ndahukana, muri iryo joro numvise amajwi antegeka gutaha, n’inkoni ntazi aho ziva, mbura amahoro mbyuka saa Cyenda z’ijoro ndagaruka musaba imbabazi, kugeza n’ubu sinatekereza kwahukana.”

Uwanyirigira avuga ko bigoye kumuhakanira yakurambagije uretse ko anemeza ko abatunze neza kurusha abagore benshi.

Yagize ati “Iyo aguterese ntiwamwanga, ahubwo ushiduka wamukurikiye kandi ni mu gihe adufata neza akatwambika neza. Adutuza heza kandi ntadusumbanya. Hari abifuza kuba nkatwe ahubwo.

Umuhoza Aimeline, umugore wa karindwi wa Maniraguha avuga ko yaje abizi neza ko ari umugore wa karindwi kandi ngo ntibyigeze bimuca intege nubwo mu muryango batabishakaga.

Yagize ati “Mu miryango babanje kumbuza kumusanga ariko kubera urwo namukundaga mbima amatwi ndaza. Nageze aha mbana neza na bakeba banjye kuko yadutoje umuco wo gukundana, dusangirira ku isahane imwe, buri wese icyo akunda kurya agira umunsi abisaba bakabiteka, kwambara buri wese amugurira umwenda ashaka.

Igitangaje cy’aba bagore ngo ni uko mu gihe cyo gutera akabariro buri mugore agira umunsi we aba yiteguye umugabo. Nta n’umwe ushobora kugerageza kumuca inyuma kuko ubigerageje agera igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina ubushake bukabura.

Ku bijyanye no kubatunga, Maniraguha avuga ko akazi k’ubuvuzi gakondo kamwinjiriza ibihumbi 300 Frw ku munsi, bityo ko atajya abura ibyo abagaburira.

Iyo basangiriye hamwe, bateka ibiryo byinshi ku buryo nk’ibirayi bagura ibilo 20 n’igitoki bakabiteka bigashira.

Icyakora uyu mugabo ngo afite impungenge kuko hari abantu batangiye kumuhamagara bamwaka amafaranga, bamubwira ko natayabaha bazamufungisha kuko atunze abagore benshi.

(Source: Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.