FBI irashinja ibihugu bya Iran n’Uburusiya kugambirira kwivanga mu matora yo muri Amerika.

8,641
Kwibuka30
FBI Logo and the USA Flag editorial photo. Image of department - 113157466

Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe iperereza n’ubw’urwego rushinzwe ubugenzacyaha (FBI) bwatangaje ko ibihugu birimo Iran n’u Burusiya byabashije kubona amakuru y’abazitabira amatora ya Amerika, bikaba biri kuyifashisha biyobya abazatora.

Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi w’urwego rushinzwe iperereza John Ratcliffe yavuze ko hari ubutumwa bumaze iminsi bwohererezwa abazatora, bubatera ubwoba ko nibadatora Donald Trump bizabagiraho ingaruka.

Ati “Aya makuru yifashishwa n’abanyamahanga bagatangariza abazatora amakuru atari yo, ngo babateremo urujijo, imvururu, ndetse bangize demokarasi ya Amerika.”

Nko kuri Iran, Ratcliffe yavuze ko hari za emails zagiye ziva muri icyo gihugu zikohererezwa aba-democrates zigize itsinda ry’abashyigikiye Trump, zibabwira ko bagomba gutora Trump cyangwa bakazahura n’ingaruka.

Icyakora, Iran yahise yamagana ayo makuru ivuga ko atari igihugu cyivanga mu miyoborere y’ibindi nk’uko Amerika ibikora.

Kwibuka30

Umuvugizi w’intumwa za Iran muri Loni, Alireza Miryousefi, yagize ati “Twe dutandukanye na Amerika, Iran ntabwo ijya yivanga mu matora y’ibindi bihugu. Isi yose imaze igihe ibona uburyo Amerika yataye umutwe ku mutekano w’amatora yayo.”

Yavuze ko nta nyungu n’imwe Iran ifite mu kwivanga mu matora ya Amerika.

Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’ubugenzacyaha (FBI), Christopher Wray, we yavuze ko bazakora ibishoboka byose bagahagarika uwashaka kwivanga mu matora y’igihugu cyabo.

Yijeje abanyamerika ko amajwi yabo azahabwa agaciro, bityo ko nta guhangayikira abanyamahanga bagerageza kuyivangamo.

Si ubwa mbere ibihugu by’amahanga bishinjwa kwivanga mu matora ya Perezida wa Amerika kuko no mu 2016 byavuzwe. Icyo gihe u Burusiya bwashinjwaga kwivanga mu matora, bugafasha Trump kuyatsinda nubwo bwagiye bubihakana kenshi, na Trump ubwe akabihakana.

(BBC)

Leave A Reply

Your email address will not be published.