Prezida KAGAME yasabye abasenateri kuba ijisho rya rubanda no guhora bazirikana ibibazo by’umuturage.

8,883

Ubwo yakiraga indahiro z’aba senateri bashya, Prezida Paul KAGAME yibibukije ko bagomba kujya bazirikaa ibibazo by’abaturage kuko aribo bashyiriweho.

Mu muhango wabereye ku Kimihurura ahari ikicaro k’inteko ishingamategeko, uyu munsi kuwa kane taliki ya 22 Ukwakira, Prezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro z’aba senateri bashya baherutse gushyirwaho basimbura abandi bari barangije igihe cyabo mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena, prezida wa Repubulika yibukije abasenateri bashya ko inshingano ya mbere bafite ari iyo kumva no gukemura ibibazo by’abaturage kuko aribo bashyiriweho. yagize ati:

“…twifuza ko Abanyarwanda bose aho baka bakagera, uko bari kose, ibyo bemera, ibyo batemera, bose bafite uburenganzira bwo kwisnga mu gihugu cyacu, kandi bahagarariwe, bakagira ijwi kandi bagashobora kuvuga ibyo batekereza, cyangwa se bakavuga ibibazo bafite bigakemuka

Yakomeje asaba abasenateri ko baba amatwi ya rubanda, amaso yabo, umutima wabo ndetse banababera ijwi aho umuturage atabasha kugeza irye.

Abasenateri bane bashya barahiye uyu munsi ni Me Evode Uwizeyimana, Pr Dusingizemungu J.Pierre, Mukarurangwa Clothilde, Twahirwa André, Kanziza Epiphanie, Mugisha Alexis.

This image has an empty alt attribute; its file name is arton154858.jpg

Comments are closed.