Guy Lumumba, umuhungu wa Patrice Lumumba yafatiwe mu mirwano y’inyeshyamba.

8,739
Kwibuka30
Image result for guy lumumba

Guy Lumumba, umuhungu wa Patrice Lumumba ufatwa nk’intwari yaharaniye ubwigenge ku Mugabane wa Afurika, yafatiwe mu mirwano yahuje inyeshyamba n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), mu gace ka Makiso gaherereye mu Mujyi wa Kisangani, mu Ntara ya Tshopo.

Inyeshyamba umuhungu wa Lumumba yafatiwemo zitwa ‘Nzambe Lumumba’ zikaba zari zigamije kubohoza umwe mu bayobozi bazo uherutse gutabwa muri yombi n’ingabo za FARDC.

Iyi mirwano yaguyemo abasirikari babiri ku ruhande rwa FARDC mu gihe inyeshyamba na zo zatakaje umurwanyi umwe.

Dany Mongo, Minisitiri w’Umutekano mu Ntara ya Tshopo yabereyemo iyi mirwano, yavuze yasobanuye ko ingabo za Leta zabashije guhangana n’ibyo bitero., nkuko Radio Okapi yabitangaje.

Kwibuka30

Yagize ati “intwaro enye zirimo n’iyambuwe umusirikari wa Leta wiciwe hafi y’ikibuga cy’indege cya Bangboka, zarafashwe. Ibindi bikoresho by’intambara na byo byarafashwe bishyikirizwa Guverineri w’intara Louis Marie Walle Lufungula”.

Ingabo za Leta zavuze ko ibintu byamaze gusubira mu buryo, zisaba abaturage gukomeza imirimo yabo uko bisanzwe.

Patrice Lumumba yabaye umwe mu mpirimbanyi zikomeye zaharaniye ubwigenge bw’igihugu cye cya Congo, ibintu yanazize akicwa urw’agashinyaguro. Magingo aya abarwa nk’umwe mu ntwari zikomeye zaharaniye ubwigenge bwa Afurika.

Guy Lumumba yatawe muri yombi ari kumwe n’izindi nyeshyamba 17.

Leave A Reply

Your email address will not be published.